UNICEF n’abafatanyabikorwa batangije ubufatanye bugamije guha imbaraga uburezi bw’ibanze
Kuri uyu wa Mbere, Ishami ry’Umuryango w’Abibmbye ryita ku Bana mu Rwanda (UNICEF Rwanda), ryatangije ubufatanye na Hempel Foundation, bugamije kongerera imbaraga uburezi bw’ibanze mu Rwanda.
Ni ubufatanye bwatangijwe mu gihe mu Rwanda hatangijwe Inama Nyafurika y’iminsi itatu, yiga ku guteza imbere uburezi bw’ibanze, (Africa Foundational Learning Exchange 2024).
Iyi nama igamije kungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye ku bihugu bya Afurika by’umwihariko ibyo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ku buryo abana b’Abanyafurika bahabwa umusingi ukomeye mu burezi bw’ibanze (imyaka itatu ya mbere y’amashuri abanza), uzabafasha no kwiga neza mu burezi bwisumbuyeho.
Mu gutangiza aya masezerano y’ubufatanye, Umuyobozi wa UNICEF Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko uburezi bw’ibanze ari uruti rw’umugongo ku bundi burezi busigaye bw’umwana, bityo ko iyo umwana atabuhawe uko bikwiye, ahura n’ibibazo mu myigire ye, birimo gusibira kenshi ndetse no kuba yava mu ishuri burundu.
Ati “Uburezi bw’ibanze ni uruti rw’umugongo ku burezi buri imbere. Abana batabashije guhabwa ubumenyi bukwiye mu burezi bw’ibanze baba bafite ibyago byinshi byo gusibira mu myaka, ndetse bafite n’ibyago byinshi byo kuva mu ishuri burundu”.
Uyu muyobozi avuga ko byagaragaye mu Rwanda ko uburyo bwo gufasha abana bagaragaza intege nke ugereranyije n’abandi, butanga umusaruro, akavuga ko ubu buryo buzarushaho gushyirwamo imbaraga mu burezi bw’ibanze, hagamijwe ko n’abana bafite ubushobozi buke babasha kugendana n’abandi.
Ati “Nk’uko biherutse kugaragazwa mu Rwanda, gufasha abana bagaragaza intege nke mu myigire bifasha mu gukemura ibi bibazo byo gusibira no guta ishuri. Kongerera ubushobozi abarimu, ubufatanye n’ababyeyi ndetse no gusangira ubumenyi ni ingingo nyamukuru z’uyu mushinga mu guteza imbere uburezi bw’ibanze”.
Uyu mushinga w’ubufatanye hagati ya UNICEF Rwanda na Hempel Foundation uzamara imyaka itatu, ukazagera mu bigo by’amashuri 150 byo mu Turere dutanu tw’u Rwanda, twagaragayemo ibibazo by’abana basibira ndetse n’abata ishuri kurusha ahandi.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Hempel Foundation, Anders Holm, avuga ko iyi mikoranire na UNICEF ishimangira ukwiyemeza kwa Hempel Foundation mu gukemura ibibazo bigaragara mu burezi bw’ibanze, no guharanira ko abana bose hatitawe ku ho bavuka babasha kubona uburezi bw’ibanze buboneye.
Ati “Uyu mushinga w’ingenzi ugamije gufasha Guverinoma y’u Rwanda mu ntego zayo zo gufasha abanyeshuri bafite ubushobozi buke mu myigire mu burezi bw’ibanze, hakoreshejwe amasaha atatu yashyizweho buri cyumweru, yahariwe gufasha abana bafite ubushobozi buke mu myigire”.
Muri ubu bufatanye, abarimu 1,500 bazahabwa ibikoresho bikubiyemo imfashanyigisho zo kubafasha kwigisha abana b’ibyiciro bitandukanye, by’umwihariko ibyo gufasha abana batagendana n’abandi mu myigire.
Uturere twatangiriyemo ubu bufatanye tukaba ari Gakenke, Ngororero, Rusizi, Karongi na Gisagara.
Mu minsi itatu iyi nama yiga ku iterambere ry’uburezi bw’ibanze izamara, abayitabiriye bazaganira ku byagezweho mu burezi bw’ibanze, bazasangira ubunararibonye ku bihugu bitandukanye, hanyuma banafatanye gukora igenamigambi ryashyiraho uburyo buhamye bwo gufasha abana b’Abanyafurika kubona ubumenyi bukwiye mu myaka itatu ya mbere y’amashuri abanza.
Ohereza igitekerezo
|