UNESCO irashaka gutangiza uburyo bwo kwiga hakoreshejwe telefone zigendanwa

Uyu munsi, ishami ry’umuyango w’abibumbye ryita ku burezi, umuco n’ubuhanga (UNESCO) ryatangiye icyumweru cyahariwe uburezi bukoresha itumanaho rya telefone zigendanwa (Mobile Learning Week – “from text books to telephone”).

Muri iki cyumweru kizarangira tariki 16 ukuboza, UNESCO izagirana inama n’abahanga mu ikorana buhanga rya telefone, mu rwego rwo guteza imbere ubwo burezi. Iyo nama ikazabera ku cyicaro cya UNESCO kiri i Paris m’ Ubufaransa.

Ikinyamakuru Afrique Jet cyanditse ko iyo nama UNESCO yayiteguye ifatanyije n’uruganda rwo muri Finland rukora ibijyanye n’itumanaho rya telefone rwitwa Nokia. Muri iki cyumweru kandi UNESCO iziga kuri imwe mu mirongo ngenderwaho ibihugu bizifashisha mu gukoresha ubwo buryo bwo kwigira kuri telefone zigendanwa kubera ko itumanaho rya telefone rigaragara ahantu henshi.

Muri iyo nama niho hazerekanwa uburyo telefone zigendanwa zishobora gufasha abarimu mu bijyanye no kwigisha. Ni naho kandi abahanga mu itumanaho rya telefone bazungurana ibitekerezo ku buryo byatezwa imbere.

Amasosiyeye y’itumanaho atandukanye arimo Nokia arerekana iterambere rimaze kugerwa ho mu ikoranabuhanga rya telefone zigendanwa ndetse n’imishinga y’ibijyanye no kwigira kuri telefone ishoboka gushyirwa mu bikorwa.

Ubwo buryo bwatangiye gukoreshwa muri bimwe mu bihugu byo ku isi nka Mozambique, Pakistan, South Africa, Niger, Kenya na Mongolia. Ubu buryo bwafashije abanyeshuri n’abarimu kwiga ku buryo bw’iya kure (distance education). Ibi byatumye umubare w’abatazi gusoma no kwandika ugabanuka muri ibyo bihugu; ndetse hakomeza kuba itumanaho hagati y’abayobozi n’abarimu ndetse n’abanyeshuri.

Kugeza ubu ibihugu bike byemera kwiga hakoreshejwe itumanaho rya telefone zigendanwa kandi n’aho babyemera usanga batemerera abanyeshuri kuzana telefone zigendanwa ku ishuri. Iyi ngo ni nayo mpamvu hashyizwe ho icyo cyumweru cyahariwe kwiga hakoreshejwe itumanaho rya telefone zigendanwa kugira ngo barebe ibikenewe mu guteza imbere ubwo buryo bwo kwiga bushyashya UNESCO itegenya gushyira ahagaragara mu mwaka wa 2012.

Icyo gitekerezo UNESCO yakigize kubera ko 90% by’abaturage bo uku isi bakoresha telefone zigendanwa.

Iyo nama izitabirwa n’abantu bagera kuri 200 barimo abakora mu by’uburezi, abarimu, abagenerwa bikorwa n’abandi bantu barebwa n’uburezi bukoresha itumanaho rikoresha telefone zigendanwa.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza,niteguye gukomereza aho nari ngejeje nkoresheje 4ne yange.

emmy yanditse ku itariki ya: 14-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka