Umwalimu, umurezi wirera, umukobwa/ umuhungu wiyubaha, umugabo/ umugore udashobora kwahukana

Ushobora kubona undi muntu mukuru ku isi yose wiriranwa n’abana barenze 20 buri munsi, umwaka ugashira undi ugataha, atari mwarimu? Ubwo se ko nta mubyeyi ubyara ngo arere abana bageze kuri uwo mubare, uwo muntu wundi yaba akora iki kitari ukubigisha cyangwa kuberekera ibyo bakora?

Ntakirutimana Xavier na Mukamusoni Janvière bigisha mu rwunge rw'amashuri rw'i Mwendo mu Murenge wa Kigali
Ntakirutimana Xavier na Mukamusoni Janvière bigisha mu rwunge rw’amashuri rw’i Mwendo mu Murenge wa Kigali

Hari abarimu baganiriye na Kigali Today bagaragaza uburyo kuba mwarimu bibatandukanya n’abandi bantu mu mico n’imyifatire, ndetse ko mu gihe kizaza abarimu ari bo bonyine bashobora kuzaba bashakwamo umugeni ufite imico n’imyifatire iboneye.

Mukamusoni Janviere umaze imyaka umunani yigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Mwendo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko nk’umuntu imbaga y’abantu ifatiraho urugero buri munsi, umwarimu ari umuntu udasanzwe usabwa kwigengesera ahantu hose ageze, mu byo akora n’ibyo avuga.

Mukamusoni ufite umugabo n’abana babiri, avuga ko yabonye abagore n’abagabo batongana, bakarwana kugeza ubwo umwe yahukanye, ariko nta mwarimu ubaho wabikora ngo azinduke ajya kwigisha.

Ati “Mwarimu ni umu ‘star’ (icyamamare) kuko aba azwi n’abantu benshi, uravuga uti ‘abantu nibumva narwanye, nahukanye,…wa mwana nigisha we azabifata ate”!

Mukamusoni yabonye abajya mu isoko, abakora mu biro, abatwara imodoka,...bambara amapantalo acitse, abayamanuye kugera munsi y’ikibuno,..yabonye abambara imipira n’amashati bitagira amaboko cyangwa ibigaragaza ibice by’ibanga ku mubiri, yabonye abakobwa bambara amajipo magufi…ariko “ibyo mwarimu ntiyabyambara ngo asohoke hanze”.

Buri munsi anyura ku tubari ku manywa na ninjoro, ariko ngo kuva yabaho mu buzima bwe ntarabona umwarimu batoraguye mu kabari yasinze.

Yabonye abantu barwanira amazi ku ivomo (bakomatana) ariko ngo nta mwarimu arabonamo, nubwo bataha bwije bakeneye amazi yo kunywa, gutekesha no kwisukura kugira ngo batagaragaza umwanda imbere y’abana.

Mukamusoni na bagenzi be bavuga ko iyi mico n’imyifatire ihesha mwarimu kumva aguwe neza, bitewe n’uko nta bintu akenera byinshi bimurangaza cyangwa bimuhangayikisha, cyane ko n’umushahara bahabwa uvugwaho kuba utavamo iby’ibanze bikenewe byose.

Uwitwa Ntakirutimana Xavier na we wigisha mu rwunge rw’i Mwendo, avuga ko ubwarimu bumeze nk’idini ribatoza indangagaciro zihariye, bukaba bufasha umwarimu kurera abandi ariko na we yirera.

Ntakirutimana avuga ko isuku ya buri gihe ndetse no kwigengesera kwa mwarimu, bijyana n’uko aba agomba kugira ubumenyi burenze ubw’abantu bose, kugira ngo hatagira umwita injiji mu bana yigisha cyangwa mu babyeyi arerera.

Ntakirutimana na Mukamusoni bavuga ko bihatira kudasubira kwitwa ‘Gakweto’, ariko ko uko imyaka igenda ishira ifaranga rita agaciro, ari na ko wa mushahara udahagije ugenda urushaho kutagira icyo umarira mwarimu.

Ku itariki 05 Ukwakira buri mwaka, isi yose iba yizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, ikaba isanze abarimu mu Rwanda mu gihirahiro cyo kumenya niba 10% Leta yabongereye ku mushahara rizatangwa.

Igisubizo ni ‘yego’ nk’uko twabitangarijwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB), Dr Irene Ndayambaje, ariko nta gihe kizwi aya mafaranga azatangira gutangwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka