Umwarimu SACCO yiyemeje kwihaza igasezerera inkunga ya Leta
Koperative Umwarimu SACCO isanzwe iterwa inkunga itubutse na Leta buri mwaka ngo yiyemeje gukora idashingiye ku nkunga kuko igamije kwihaza.

Byavugiwe mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Dusabirane Aimable wayoboraga iyi koperative by’agateganyo na Uwambaje Laurence uherutse guhabwa inshingano zo kuyiyobora; tariki ya 26 Ugushyingo 2016.
Uwambaje yavuze ko mu byo azihatira gukora ari ugushaka uko Umwarimu SACCO yakwihaza kuko inkunga ihabwa na Leta itazahoraho.
Yagize ati “Mu gihe iyi nkunga ya Leta yaba igiye guhagarara, ikigo kizaba cyarashatse ubundi buryo bwo kuziba icyuho dushaka abandi bafatanyabikorwa.
Tuzafata n’inguzanyo kuko tugamije kwigira, bityo bizagere n’aho na zo tutazaba tukizikeneye kuko ikigo kizaba cyamaze kwihaza.”
Avuga ibi kubera ko 90% by’imari y’iki kigo igishingiye ku nkunga ya Leta n’ubwizigame bw’abanyamuryango. Kugeza ubu Leta imaze kuyishyiramo miliyari 16RWf.

Uwambaje yongeraho ko mu byo azashyira imbere ari uko umwarimu atazajya afata inguzanyo yo guhaha gusa mu rugo bikarangira, ahubwo ko yazakora imishinga izamuteza imbere ku buryo buhoraho.
Dusabirane avuga ko aho Umwarimu SACCO igeze ari heza kuko umubare w’abanyamuryango wazamutse.
Agira ati “Umwarimu SACCO imaze kuba ubukombe kuko imaze kugira abanyamuryango basaga ibihumbi 73.
Mbere tugitangira abantu ntibumvaga uko ikigo cy’imari kigizwe n’abarimu gusa kizaba kimeze ariko ubu twirirwa duhanganye n’abashaka kwiyita abarimu atari bo ngo bakunde babe abanyamuryango.”
Avuga ariko ko bagomba kwagura servisi zitangwa banarushaho gukorana n’ibindi bigo by’imari birimo n’isoko ry’imari n’imigabane.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba yasabye abayobozi b’Umwarimu SACCO kudashyira inyungu zabo imbere y’izabanyamuryango.
Agira ati “Kugira ngo Umwarimu SACCO itere imbere, murasabwa ubufatanye mukanirinda amarangamutima, mushyira imbere inyungu z’abanyamuryango kuruta gushyira imbere izanyu bwite.”
Koperative Umwarimu SACCO yatangiye muri 2006, ikagira ishami muri buri karere. Imaze gutanga inguzanyo zisaga miliyari 120RWf.
Ohereza igitekerezo
|
Mujye mureka kwiyemera!Ubwo Umwalimu Sacco murabona yihagije? ahaa !Reka tubitege amaso. Gusa izabanze ihindure guhemba ikerewe.
Nibyiza,ariko sacco/igerageze kujya yihutisha inguzanyo kuko umuntu atinda kuyihabwa yayibona akayibona umushinga yapanze waratangiye gusa nuhomba bigatuma inguzanyo iribwa.