Umwana w’umunyarwanda akwiye kwiga ikizamuha umurimo

Mu nama y’umunsi umwe yahuje inzego zitandukanye mu burezi kubirebana n’amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro, umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ay’isumbuye muri minisiteri y’uburezi Bwana HARERAMUNGU Matiyasi yasabye abayitabiriye kwita kubumenyi bufasha uwabuhawe kwirwanaho kw’isoko ry’umurimo.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 ukwakira 2011 mu ishuri rikuru rya ETO Kicukiro ikaba yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri yigisha imyuga mu Rwanda n’ikigo gifasha abanyarwanda kugira ubushobozi bwo kwiteza imbere bihangira imirimo(DWA mu magambo ahinnye y’icyongereza aribyo bivuga Workforce developpement authority), mu byo yari igamije harimo kungurana ibitekerezo ku ntumbero y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, gahunda nshya y’amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro, imikoranire ya leta n’ibigo byigisha imyuga byaba ibya leta cyangwa ibyigenga.

Nkuko gahunda nshya ijyanye no guha abana b’abanyarwanda ubumenyi ngiro buzabafasha kubona akazi cyangwa bakihangira imirimo ibitegaganya, ngo hagiye kwongerwa imbaraga nyinshi mu masomo ajyanye n’imyuga, tekiniki n’ubumenyi ngiro aho mu mwaka w’2012 abanyeshuri ibihumbi 38 ni ukuvuga 48% y’abazarangiza icyiciro cya 1 cy’amashuri bazashyirwa mu masomo y’imyuga. Niyo mpamvu leta igiye gukorana cyane n’amashuri atanga ubwo bumenyi nkuko umunyamabanga wa leta yabitangaje. Yasabye kandi abo barezi kurushaho kwita kubumenyi nyabwo, bityo abaziga iyi myuga ntibizabe abo kw’izina gusa kandi buri munyeshuri akaziga ibintu yumva akunze, ashaka kandi ashoboye.

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe nabitabiriye inama harimo kurushaho gukangurira no kumenyesha abantu bose iyi gahunda nshya y’uburezi kuko batarayisobanukirwa bihagije.

Marie Josée IKIBASUMBA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka