Umwana w’imyaka 16 afite intego yo gushinga uruganda rukora amarangi

Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye muri Wisdom School witwa Ufitinema Uwase Gisèle, avuga ko ubumenyingiro amaze kunguka bumuhesha ubushobozi bwo guhatana na Rwiyemezamirimo Sina Gerard (Nyirangarama) mu myaka iri imbere.

Uwo mwana kugeza ubu yatangiye gukora amarangi yifashishwa mu bwubatsi, ndetse hari n’ayo yakoze yifashishwa n’ababyeyi muri zimwe mu nzu babamo.

Ni umwana ufite ubumenyi mu gukora amarangi, ariko akaba afite n’ubundi bumenyi bwo gukora n’ibinyobwa birimo imitobe (Jus), amata n’ibindi, ibyo byose akavuga ko abikesha amasomo yigira muri Wisdom School, aho yemeza ko ashaka guhangana ku isoko ry’umurimo n’abashoramari bakomeye nka Sina Gerard, rwiyemezamirimo afata nk’icyitegererezo.

Aganira na Kigali Today, yavuze ko yakuze areba ibikorwa bya Sina Gerard dore ko baturanye mu murenge wa Rukozo mu Karere ka Rulindo, aho ngo amufata nk’icyitegererezo ndetse agahabwa imbaraga n’ibikorwa abona kwa Sina.

Ngo akimara kugera muri Wisdom School yasanze biga amasomo asanzwe yigishwa, ariko ngo ahasanga akarusho ko kuba bigisha ubumenyingiro guhera mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, aho amaze kunguka ubumenyi bwinshi.

Ati “Kuva nagera muri Wisdom, maze kunguka ubumenyi butandukanye, ubu ndi umuhanga mu gukora irangi, gukora ifu ya Nido, gukora amata avuye muri soya, kandi byampaye gutinyuka no kwigirira icyizere”.

Uwo mwana avuga ko ubwo yari mu biruhuko, ababyeyi be bari mu bikorwa by’ubwubatsi yabatunguye mu gihe biteguraga gutanga amafaranga y’umurengera ku irangi, atangiye kuvanga irangi ngo ababyeyi be birabatungura, barishima aba ari na ryo bifashisha ku nzu bari bujuje.

Ati “Ubwo twari tugiye mu biruhuko, Mama yari yaransuye ku ishuri abona ndi gukora irangi, ngeze mu rugo ubwo nari nicaranye n’ababyeyi banjye Papa arambaza ati ko bambwiye ko uzi gukora irangi byaba ari byo? Ariko Mama we yari abizi kuko yari yambonye ndikora ubwo yari yansuye ku ishuri, ndamusubiza nti ndabizi, ariko ntiyabyizera ansaba ko mbanza kugura ibikoresho byose byo kuvanga irangi, ndetse bansaba kubanza gukora rike kubera ko batahise banyizera”.

Yasobanuye ibyerekeranye n'ubumenyi afite mu kuvanga irangi
Yasobanuye ibyerekeranye n’ubumenyi afite mu kuvanga irangi

Ngo uwo mwana mu kwereka ababyeyi be ko afite ubumenyi mu gukora irangi, yatangiriye ku ijerekani imwe ababyeyi babibonye barishima cyane, ngo bamusaba noneho gukora amajerikani atatu, iryo akoze aba ari ryo basiga inzu bubakaga.

Ati “Babanje kumbwira ngo nkore irangi rike kubera ko batabyizeraga, ndababwira nti ‘reka noneho nkore ijerekani imwe, baranyemerera ariko bashidikanya, nibwo nakoze irangi neza birabatungura barishima cyane kuko bumvaga ko ntarikora, bahise barisiga inzu bubakaga ndetse bansaba gukora n’irindi ryinshi, nkora andi majerikani atatu basiga inzu yose”.

Uwo mwana avuga ko aterwa ishema no kubona inzu y’iwabo yubatswe n’irangi yakoze aho agira ati “Ku myaka 16, iyo mbonye iwacu hasize irangi nakoze mbona ntazi uburyo nabivugamo, nkumva ntewe ishema no kwitwa njye Gisèle, mbese numva bindenze”.

Inzu z'iwabo bazisize irangi yakoze
Inzu z’iwabo bazisize irangi yakoze

Avuga ko afite intego yo kwinjira ku isoko agahatana n’ibigo bikora amarangi n’ibinyobwa bitandukanye, ndetse akemeza ko yiteguye no gushinga uruganda.

Yagize ati “Intumbero mfite, nanjye ndashaka kwinjira mu ihangana n’izindi nganda, nturanye na Sina Gerard ni na we mfata nk’icyitegererezo, Sina nashaka antinye kuko ndaje kandi nje guhangana ku buryo niteguye kumurenga, ntabwo yego bizambuza kwiga nziga kandi mfite intumbero zo kuba Dogiteri, ariko nabwo ku ruhande ngomba guhangana n’abandi bafite inganda ku buryo nzajya ndeba nkavuga nti dore uruganda rwanjye kandi ruje guteza imbere abaturage”.

Ababyeyi be biteguye kumushyigikira inzozi ze zikaba impamo

Gasake Jean Bosco, umubyeyi w’uwo mwana, aganira na Kigali Today, yavuze ko uwo mwana we yakuze amubonamo ubuhanga n’umwete, aho ngo no mu ishuri aza muri batanu ba mbere.

Avuga ko na we yatunguwe no kubona umwana akoze irangi ryamufashije mu nyubako ze ubwo yari yiteguye gutanga amafaranga menshi agura irangi ryo gusiga inzu yari yujuje, avuga ko yiteguye kumushyigikira muri ubwo bumenyi agakomeza gukura ku buryo azagera ku rwego rushimishije akagera ku nzozi ze.

Ati “Icyo tugomba gukora ni ukumutera inkunga akibeshaho, akazamura ubumenyi bwe ku buryo ubwo azaba arangije ishuri bizamubeshaho, akazihangira imirimo n’urwo ruganda akarukora.

Arongera ati “Ufitinema Gisèle mbona hari byinshi arusha bakuru be, mu bana bane mfite mufata nk’uwa mbere mu kugira umuhate, n’iyo bagiye mu murima guhinga ubona hari icyo arusha bakuru be rwose kandi no mu ishuri ntarenga muri batanu ba mbere”.

Uwo mubyeyi avuga ko yamaze gusinyana amasezerano n’uwo mwana, ko muri iki gihembwe naba uwa mbere azamujyana mu ishuri yifuje gukomerezamo umwaka wa kane kabone n’ubwo rihenze cyane.

Ati “Ubu yasize dusinyanye amasezerano ko muri iki gihembwe naza ari uwa mbere apana uwa gatanu nk’umwanya yagize mu gihembwe gishize, ko nzemera ngafata miliyoni nkamurihira ishuri yambwiye yifuza kwigamo mu mwaka wa kane, kandi icyifuzo cye nzacyubahiriza”.

Abana n'ababyeyi bashima ubumenyi butangirwa mu ishuri rya Wisdom School
Abana n’ababyeyi bashima ubumenyi butangirwa mu ishuri rya Wisdom School

Umwarimu wa Ufitinema witwa Baraka John Paul yavuze ko kwigisha abana amasomo y’ubumenyingiro ari uburyo bwo kubafasha kwihangira umurimo mu gihe bazaba bamaze kwiga, ngo ni uburyo bwo kubategurira kwihangira umurimo. Ashimira cyane uwo mwana uburyo amasomo ahabwa ayabyaza umusaruro akiri ku ntebe y’ishuri.

Ati “Uriya mwana witwa Gisèle wo mu Karere ka Rulindo, yamaze kugaragaza ubumenyi buhanitse mu gukora amarangi ndetse n’ababyeyi be bifashishije amarangi akora mu bwubatsi bwabo, hari n’undi mwana wa hano i Musanze wakoze umuti wica udukoko wa insecticide, ayigurisha mu mujyi wa Ruhengeri kandi yatubwiye ko yakuyemo amafaranga menshi”.

Ishuri rya Wisdom usibye kwigisha amasomo ajyanye na porogaramu ya Leta, ryongeraho n’amasomo ajyanye n’ubumenyingiro guhera mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, aho umwana mu cyiciro arimo aba afite ubumenyi mu gutunganya umutobe (jus) bifashishije imbuto bahinga, gukora amata hifashishijwe Soya, gukora amarangi, gukora amashanyarazi, gukora utudege duto tuzwi nka drones, gukora amasabune, gutegura indyo yuzuye hifashishijwe Laboratwari, n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aterwe inkunga cyane yibitekerezo ! Urabona! Niko abantu bavamo ibihangange courage kabisa

Luc yanditse ku itariki ya: 18-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka