Umushinga w’abanyeshuri ba Agahozo Shalom wegukanye irushanwa rya ‘Money makeover’
Umushinga w’abanyeshuri ba Agahozo Shalom wegukanye irushanwa ry’ibiganiro mpaka ku micungire y’ifaranga rizwi ku izina rya ‘Money makeover’, ryabaga ku nshuro yaryo ya kabiri.
Ni irushanwa ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024, rikaba ritegurwa na iDebate Rwanda, rigaterwa inkunga na BK Foundation, hagamijwe gutegura no gufasha abakiri bato by’umwihariko abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye kugira ubumenyi ku micungire y’ifaranga no guhanga umurimo, bityo bagategurwa hakiri kare banatozwa kuba abayobozi beza b’ejo b’Igihugu.
Aya marushanwa ngarukamwaka ahuza ibigo by’amashuri yisumbuye bitandukanye byo hirya no hino mu Gihugu, kuri iyi nshuro yitabiriwe n’ibigo 20, icumi muri byo birimo Lycée Notre-Dame de Cîteaux, Hope Haven, Agahozo Shalom, IFAK, Saint Marie Reine-Kabgayi, Cornerstone, Lycée de Nyanza, Glory Academy, Kivu Hills, Lycée de Rusumo, bikaba aribyo byatsindiye kugera mu cyiciro cya nyuma, aho buri shuri ryari rihagarariwe n’abayeshuri batatu.
Ni ibiganiro mpaka byashakiraga ibisubizo umuryango w’umugabo n’umugore wo mu Karere ka Musanze, aho umugabo yinjiza ibihumbi 50 buri kwezi, mu gihe umugore we nta kintu yinjiza, abanyeshuri bakaba basabwaga kubigira umushinga ushobora kubafasha kwiteza imbere bagendeye ku byo binjiza.
Aba banyeshuri ba Agahozo Shalom, begukanye igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 900, aho uko ari batatu bayagabanye buri wese ahabwa ibihumbi 300.
Bakurikiwe na bagenzi babo biga muri Hope Haven begukanye igihembo cy’ibihumbi 450, bose bakazayabikirwa muri konte y’abanyamigabane bafunguriwe muri BK Capital, mu rwego rwo kubatoza umuco wo kuzigama no kurinda ifaranga.
Umwanya wa gatatu wabaye uwa Glory Academy yakurikiwe na Saint Marie Reine-Kabgayi, mu gihe Lycée Notre-Dame de Cîteaux yabaye iya gatanu.
Si ibigo by’amashuri byahize ibindi gusa byahembwe kuko abanyeshuri bose bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa bahawe ishimwe ry’amafaranga ibihumbi 50, bafungurizwa konte y’abanyamigabane muri BK Capital kugira ngo bayahereho abafasha kuzigama, banahabwa seritifika (Certificate) ndetse n’umupira wo kwambara wa BK Foundation.
Nyuma yo guhiga abandi no kuba intyoza mu irushanwa, abanyeshuri bavuga ko kwitabira aya marushanwa byabafashije kurushaho kumenya byinshi ku micungire y’ifaranga, bakaba biteze ko bizarushaho kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Dorcas Ibyishaka wiga mu mwaka wa gatanu ku ishuri rya Agahozo Shalom, avuga ko gutsinda irushanwa byabashimishije cyane kandi bibasigiye ubumenyi bwo kumva no kumenya ko bakwiye gukoresha amafaranga neza kuko atari ikosa.
Ati "Kuba wamenya gukoresha amafaranga neza ntabwo ari ikosa, ahubwo ni ubuzima buri wese yagakwiye kubamo, twese twagakwiye kubimenya. Ku banyeshuri akenshi ntabwo tuba dufite amafaranga, ariko turi mu nzira zo kuzayashaka, birababaje kuba uyu munsi dufite imiryango y’abantu benshi batazi neza gukoresha amafaranga, gusa niba uyu munsi narabonye amahirwe yo kwiga ibintu bijyanye no gukoresha amafaranga neza, igihe nzaba ntangiye gukoresha amafaranga nzamenya uko nyakoresha neza."
Deborah Karegeya, yiga mu mwaka wa gatanu kuri Hope Haven, avuga ko amarushanwa nk’aya hari byinshi abasigira nk’urubyiruko.
Ati "Nk’urubyiruko hari ibintu utatekereza, hari n’ibyo ureba ukavuga uti nzategereza ninkura nzabikora, ariko iyo bije gutya ukabikora, nk’ubu twese badufungurije konte muri Banki, kuba uyifite uravuga uti reka nyikoreshe niteganyirize, bikakorohera guhora uzi amafaranga y’umurongo wawe."
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iDebate Rwanda, Keza Ketsia avuga ko nubwo badatanga inyigisho zose zikenewe ariko izitangwa zishoboza urubyiruko gutekereza ruganisha mu micungire y’ifaranga.
Ati "Kuba twarahaye inyigisho ibigo 20, ubwo ni abana bagera muri 600 kuko buri kigo kiduha abana 30, nubwo baba batarashoboye kugera mu cyiciro cya nyuma ariko hari ikintu bakuramo, hari n’ukuntu banatekereza, kuko ntabwo twabaha inyigisho zose zikenewe ariko batekereza bagana aho ngaho, kuba haba hari abatekereje bakaba bashobora guhindura ubuzima bw’umuntu uba muri Musanze n’ikigaragaza ko gutekereza byatangiye."
Umunyamabanga Nshingwanikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire avuga ko abageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa uyu mwaka, bazafashwa kubikirwa amafaranga mu gihe cy’umwaka ku buryo igihe bazayabonera azaba yabyaye inyungu.
Ati "Abanyeshuri ubona babyitabira kandi babyishimiye, kandi kubera kariya gahimbazamutsi kiyongeraho, umunyeshuri akaba yabona igihembo, nk’abasoje uyu mwaka amafaranga babonye barayashyira muri AGUKA, muri BK Capital, abagirire inyungu ingana na 10.3% ku mafaranga baba bashoyemo, nyuma y’umwaka bashobora kuyakuraho, icya ngombwa ni ukugira ngo umenyeshuri abashe kubona ko amafaranga ashyize mu ishoramari ashobora kumugirira inyungu, nka nyuma y’imyaka icumi urumva ahantu ayo mafaranga yaba ageze."
Ku nshuro ya mbere yaryo ryabaye muri Kamena uyu mwaka, irushanwa ‘Money Makeover’ ryari ryitabiriwe n’abayeshuri 300 baturutse mu bigo by’amashuri icumi, muri uyu mwaka bakaba barikubye kabiri, kuko ryitabiriwe n’abayeshuri 600 baturutse mu bigo by’amashuri 20.
Kuva amarushanwa ya iDebate yatangira mu 2012, yafashije abayitabira kurushaho kwigirira icyizere no kuba intyoza mu kuvugira mu ruhame, akaba amaze no gutanga umusaruro kuko nko mu mwaka wa 2017, u Rwanda ari rwo rwatsinze amarushanwa y’ibiganiro mpaka muri Afurika, mu mwaka wa 2019 batsinda muri Afurika y’Iburasirazuba, mu gihe mu mwaka ushize wa 2023 u Rwanda rwagarukiye muri 1/2 mu marushanwa ya Afurika.
Ohereza igitekerezo
|