Umushahara w’abarimu wazamuwe

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abarimu bongerewe umushahara, iki cyemezo kikazatangira gushyirwa mu bikorwa muri uku kwezi kwa Kanama 2022.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ni we washyize umukono ku itangazo rimenyesha abarimu ingano y’amafaranga yongerewe ku mushahara wabo.

Iri tangazo riragira riti: Minisiteri y’Uburezi yishimiye kumenyesha Abanyarwanda ko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2022 yaganiriye ku iterambere ry’imibereho y’ umwarimu, uburyo bwo gukomeza gushyigikira ikigega cya Koperative Umwarimu SACCO no guteza imbere ireme ry’uburezi mu mashuri y’uburezi bw’ibanze, tekinike, imyuga n’ubumenyingiro, mu bigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano bityo ifata ibyemezo bikurikira.

1. Gushyira mu kigega cya Koperative Umwarimu SACCO amafaranga y’u Rwanda miliyari eshanu (5000.000.000) mu rwego rwo kucyongerera ubushobozi bwo kurushaho gutanga inguzanyo ku mwarimu.

2. Kongera imishahara y’abarimu mu buryo bukurikira:

  Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye A2, Aba barimu bose hamwe ni 68207 bongerewe 88% by’umushahara utahanwa w’umutangizi cyangwa 50.849frw.

  Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza A1, aba barimu bose hamwe ni 12.214, bongerewe 40% by’umushahara utahanwa w’umutangizi cyangwa 54.916 frw.

  Umwarimu ukorera kandi agahembwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza A0 aba barimu bose hamwe ni 17.547 yongerewe 40% by’umushahara utahanwa w’umutangizi cyangwa 70.195frw

3. Hongerewe kandi umushahara w’abayobozi b’amashuri, abayobozi bungirije, n’abandi bakozi bo mu bigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano.

Abarezi bishimiye iki cyemezo

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Mashenyi mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, Ntungana Jean Pierre, nyuma yo kumva iyi nkuru nziza, yishimiye iki cyemezo Leta y’u Rwanda yafashe cyo kubongeza umushahara.

Ati “Turishimye kandi cyaneeeee, ni nde se utavuga ko bidashimishije, sinshidikanya ko ari bimwe mu bizazamura n’ireme ry’uburezi kuko mwarimu azaba yumva ko nawe yitaweho agakorana umwete n’umurava”.

Ntungana avuga ko ubu nta mwarimu wagira urwitwazo na rumwe rwo kuba atakwigisha uko bikwiye yitwaje ko adahembwa neza ahubwo akaba yajya mu bindi bidateza imbere imyigire y’abanyeshuri.

Ntungana yongeyeho ko abarezi bagomba gukorana umwete bakigisha neza abo bashinzwe kurera, kandi bakabikora nk’impano y’uburezi bahawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Leta yo mubyeyi irebane imbabazi abakora amanwa n’ijoro bataruhuka ubusumbane burimo na niveau zidahemberwa bite inkeke pe

Nziza yanditse ku itariki ya: 1-08-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka