Umushahara muke w’abarimu ntubabuza kwiteza imbere

Abarimu bo mu karere ka Gakenke baratangaza ko n’ubwo bahembwa amafaranga make ariko bitababuza kugira ibyo bakora kandi bikabateza imbere.

Kuri uyu wa mbere tariki 5 Ukwakira 2015 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu, abari bitabiriye ibirori byabereye mu murenge wa Rushashi ku rwego rw’akarere ka Gakenke, bavuze ko bagerageza kubyaza imishinga amafaranga make bahembwa.

Habayeho n'igikorwa cyo kuzituranira ku ruhande rw'abarimu.
Habayeho n’igikorwa cyo kuzituranira ku ruhande rw’abarimu.

Abarimu bavuga ko bitaborohera kugira ngo batekereze ku bindi bikorwa bishobora kubateza imbere, kuko umwanya wabo munini bawumara bigisha na nyuma yabyo bagategura ibyo bazigisha.

Ariko Mukantabana Antoinette wigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Cyarwangi mu murenge wa Rushashi, yavuze ko ibyo bitababuza kugira icyo batekereza kandi cyabagirira akamaro.

Mukantabana Antoinette umwarimu wabaye indashikirwa yabiherewe impamyabushobozi.
Mukantabana Antoinette umwarimu wabaye indashikirwa yabiherewe impamyabushobozi.

Ygize ati “Wa mushahara wanjye nabonaga nashoboye kwigurira inka ikororoka, nkashobora kurihira abana, nashoboye kuguramo ihene zikabyara, ndagiza n’abaturage duturanye ku buryo nk’ubu ngubu hari abaturage benshi wasanga hano muri Rushashi maze kworoza bafite n’ihene zanjye bagera nko ku munani nagiye mbaragiza kandi bakagira icyo bageraho.”

Abarimu banishimira gahunda zitandukanye za leta zibafasha kubongerera ubushobozi kandi bari mu kazi zirimo kuba abarimu batarashobora kurangiza kaminuza bafite uburyo bigamo mubiruhuko (Distance learning), nyuma y’imyaka itatu bakabona imyamyabumenyi y’icyikiro cya mbere cya Kaminuza.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, yasabye abarimu kwita ku bintu bijyanye n’ikoranabuhanga kuko bitagoye ahubwo bisaba kubitinyuka gusa.

Mu karere ka Gakenke habarirwa abarimu 3011 muri uyu mwaka.
Mu karere ka Gakenke habarirwa abarimu 3011 muri uyu mwaka.

Ati “Ibintu bijyanye n’ikoranabuhanga turabibona bigenda ariko mu minsi irimbere uzasanga utarajyanye naryo abura n’umurimo yakoraga, kuko iyo ugiye ukitegereza ahandi uburyo basigaye bigisha ubwo biba bifite uburyo bidukirigita nk’abantu bagenda bareba uburyo isi igenda ihinduka kandi ikoranabuhanga ntirikomeye n’ukubyegera gusa abantu bakabitinyuka.”

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana mwarimu usanze uyu mwaka mu karere ka Gakenke habarirwa abarimu abarimu 3.011.

Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu waratekerejwe bwa mbere mu mwaka wa 1963 ugatangira kwizihizwa mu 1994 naho mu Rwanda wizihijwe bwa mbere muri 2002.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ariko na none, mujye mumenya ko abana twigisha batureberaho. Reba nawe uriya mwari wambaye imyenda ijya kuba umuhondo ukuntu ari guhenera abarimu. Ibyenda yanbaye wagirango bimudodeyeho. Yarebeye kuri uriya mwarimukazi uri guhabwa impmyabumenyi koko? Rwanda turajyahe?

Umuco yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

duhembwa make no muri za sacco ntibabasha kuduha inguzanyo.leta nidutabare

gasana yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

abarimu bahembwa make bikabije kandi baafite ikazi kenshi cyane. ibihumbi mirongo ine ni make ku mwarimu wa primaire

anastase yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

nshimiye abarimu ba gakenke kuba babereye abandi urugero ati;bravo kuri bose bakomerezeho.

Hagumineza Emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

Mukomereze aho mutere imbere. Aha ndazirikana abarimu batwigishije i Karuganda kera ubu bakiriho naho batagikora kubera iza bukuru, nka ba Rugirangoga Donati, Kanyarugano Michel, Bizimana Aloys,Kayijamahe Leonidas, munyazesa, hakizimana Felicien, Dorothe n’abandi, turabashimira ubwitange bwanyu kandi mwaduhaye ku bwenge. Imana ikomeze ibarinde.

lkskl yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

Bravo kubarimu bagakenke, ibi bibere nabandi barimu urugero rwiza, kuba uhembwa make ntibivuze ko utakwiteza imbere. ikingenzi n’umurava mubyo ukora.

Jane mwiza yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka