Umurenge wa Gisenyi wambuye abaturage barenga 100

Abaturage barenga 100 bubakaga ibyumba by’amashuri by’imyaka icyenda mu tugari twa Muhato, Amahoro, n’Umubano mu murenge wa Gisenyi, akarere ka Rubavu barinubira ko wabambuye amafaranga bagombaga guhembwa guhera mu kwezi k’Ukwakira 2011.

Nanzagahigo Balthazar, gapita wubakisha aya mashuri yose, avuga ko hashize igihe kinini basiragira ku murenge babasubizayo. Ngo banagerageje kwegera abayobozi b’akarere na bo batandukana ntacyo bakemuye. Ubu ibibazo by’ubukene bikaba bibugarije cyane cyane ibyo gutangiza abana amashuri.

Kagoyire Francoise afite ikirarane cy’amafaranga ibihumbi 21. Avuga ko abayobozi birengagije ko umubyizi wo kubaka uvuna ndetse ko abenshi baba bashakira imibereho imiryango yabo. Agira ati “Umwana wanjye nta mwambaro w’ishuri afite none yicaye imuhira, ndumva atagomba kwicara kandi narakoreye amafaranga yo kumuha ibyangombwa byose!”

Kagoyire avuga ko ubwo baheruka ku murenge babapfunyikiye amafaranga 1000 gusa yo kubikiza andi yose bakaba batarayabahaye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi, Christian Dukuze, asobanura ko amafaranga yatindijwe n’abaturage bagorana mu gutanga umusanzu wo kubaka ariya mashuri. Yagize ati “Ntibishoboka ko kubaka birangira nta kibazo kivutse! Ahubwo turishimira aho tugeze twubaka kuko byadutwaye ingufu zitagereranywa!”

Kuzamura iki kibazo abaturage babitewe nuko abaturage bo mu murenge wa Nyundo baherutse guhembwa bakabwira abo mu murenge wa Gisenyi ko umushahara wabo waje woherejwe na minisiteri y’uburezi aho guturuka mu musanzu uturuka mu baturage.

Christian yiregura avuga ko Nyundo yubatse amashuri make kandi ko ifite abaturage bitabira gutanga umusanzu kurusha muri Gisenyi. Anavuga ko hari ukudasobanukirwa imikorere y’imirenge na minisiteri y’uburezi mu kubaka ariya mashuri y’imyaka icyenda y’ibanze.

Christian yongeraho ko abaturage barimo imyenda basobanuriwe ko nta mafaranga ahari kandi ko agahimbazamusyi kari gushakishwa. Ashimangira ko azaba yabonetse mu mezi abiri kuko batse inkunga mu ma banki akorera muri uwo murenge.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka