Umurenge uzaba uwa mbere mu kurwanya ubujiji mu Rwanda uzahabwa igihembo

Minisitiri w’Uburezi atarangaza ko azaha igihembo umurenge uzaba uwa mbere mu kwigisha abatazi gusoma no kwandika mu Rwanda.

Dr. Vincent Biruta ubwo yasuraga akarere ka Burera tariki 28/02/2012 yavuze ko imirenge izashyiraho imihigo ikabasha kurwanya ubujiji ku buryo nta muturage uzasigara atazi gusoma no kwandika izahembwa.

Yasobanuye ko yashyizeho icyo gihembo kugira ngo umurenge uzagitwara uzabere urugero indi mirenge yo mu Rwanda mu kwerekana ko guca ubujiji bishoboka.

Minisitiri w’uburezi yavuze ko kurwanya ubujiji bugacika burundu mu Rwanda ari ngombwa kuko nta wakoresha ikoranabuhanga atazi gusoma no kwandika.

Imirenge itandukanye yo mu karere ka Burera yashyizeho ahantu hatandukaye bigishiriza abantu batandukanye gusoma no kwandika mu rwego rwo kurwanya ubujiji.

Mu rwego rwo guca ubujiji burundu hazajya hifashishwa abanyeshuri mu gihe bari mu biruhuko cyangwa abarangije amashuri yisumbuye bategereje kujya mu mashuri makuru na kaminuza; nk’uko byasobanuwe na minisitiri w’uburezi.

Minisitiri w’uburezi asanga hagiyeho amashuri yo kwigisha abantu gusoma no kwandika byazageraho agatera imbere ku buryo n’abandi bantu bashaka kwiga ibintu bitandukanye nk’indimi bazajya bayigiramo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka