Umunyeshuri yakoze "Pfundura ukarabe" yifashishwa mu kurwanya umwanda

Abanyeshuri biga mu ishuri rya Collège St Bernard riherereye i Kansi mu Karere ka Gisagara batangiye gutekereza kwihangira imirimo bagendeye ku masomo biga.

Iyo niyo Pfundura Ukarabe yakozwe n'umunyeshuri wiga muri Collège St Bernard iherereye i Kansi
Iyo niyo Pfundura Ukarabe yakozwe n’umunyeshuri wiga muri Collège St Bernard iherereye i Kansi

Ubusanzwe iryo shuri ry’abakobwa gusa rikanayoborwa n’Ababikira ryigisha abanyeshuri mu cyiciro rusange n’ishami rya siyansi ryigisha Ubugenge, Ubutabire n’imibare (PCM).

Umunyeshuri witwa Claire Tuyisabe, wiga mu mwaka wa gatandatu agendeye kuri siyansi yize yakoze igikoresho cyo kwifashisha mu gukaraba cyiswe “Pfundura Ukarabe”.

Mu gukora icyo gikoresho yifashishije icupa rinini ryashizemo amazi yatoboye akenge gato ahagana mu ndiba y’icupa.

Iryo cupa aryuzuza amazi ubundi agapfundikira amazi ntameneke. Ushaka gukaraba arapfundura, amazi akanyura muri ka kenge agakaraba. Uko umuntu apfundura cyane niko amazi yiyongera.

Tuyisabe avuga ko yakoze icyo gikoresho agendeye ku mahame y’umuhanga mu Bugenge witwa Pascal, avuga ko amazi atemba bitewe n’uko icyo arimo cyakubaganijwe.

Agira ati “Ntekereza ko uko nzakomeza kwiga siyansi nzagenda nunguka ubundi bumenyi buzatuma mbasha kugira ikintu mpimba cyazatuma nibeshaho ntarinze gushaka akazi.”

Ku itariki ya 22 Ukwakira 2017, ubwo ishuri rya Collège St Bernard ryerekanaga ibyo rimaze kugeraho, abandi banyeshuri batandukanye biga muri iryo shuri bagaragaje ubuhanga bwo gukora ibintu bitandukanye bifashishije siyansi biga mu ishuri no ku muco.

Bamwe muri bo bakoze udukapu dutangwamo impano abandi bakora inigi bifashishije impapuro zikomeye bazingazinze. Hari n’uwaboshye imisambi ikoze mu birere.

Abanyeshuri batatu biga mu wa mbere bo bakoze siraje ihanagura inkweto
Abanyeshuri batatu biga mu wa mbere bo bakoze siraje ihanagura inkweto

Abanyeshuri batatu biga mu mwaka wa mbere ari bo Marie Mariette Irakoze, Ange Agasaro Gaju na Winnie Merveille Micomyiza bakoze siraje ihanaguzwa inkweto z’umukara.

Bayikoze bifashishije amakara basekuye bakayayungurura bakongeramo amavuta y’ubuto na peterori.

Irakoze, ari na we wazanye icyo gitekerezo avuga ko yabyumvanye mukuru we wigaga mu ishami rya siyansi ryitwa PCB maze nawe ashaka uburyo abishyira mu bikorwa.

Agira ati “N’ubwo ntakora siraje, numva hari ikintu nzakora, nkagishyira ku isoko abantu benshi bakazajya bangurira.”

Aritemi Ndahayo ushinzwe Laboratwari muri Collège St Bernard avuga ko atahamya ko iriya siraje yujuje ubuziranenge 100% kuko atigeze abona umwanya wo kuyipima.

Agira ati “Bariya bana ni njye wabahaye ibikoresho, ariko sinakurikiranye ibyavuye mu byo bakoze. N’ubwo siraje yabo yaba itujuje ubuziranenge, iyi ni intangiriro twashyigikira. Bashobora kuzagera ku kintu gifatika.”

Abandi bo bakoze inigi mu mpapuro
Abandi bo bakoze inigi mu mpapuro

Guverineri Mureshyankwano Marie Rose, wari witabiriye ibyo birori yashimiye abanyeshuri abasaba gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo abarezi babigisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aba bana bakomerezea aho kabsa science izabafasha

john yanditse ku itariki ya: 24-10-2017  →  Musubize

Aba bana bafite ubushake bwo kumenya nibakomereze aho. gusa nabonye iyo abana bamaze kugera hejuru bwa bushake bari bafite bakiri muri secondaire buhita bugenda . ubanza ari ibintu byinshi batangira gutekereza iyo bageze muri za kaminuza maze ya matsiko bari bafite mbere akaburizwamo na byinshi biba bibarangaza .gusa abandi nabo niko batera imbere nta byinshi baba bazi ahubwo umuntu wese ahera kuri duke. gushaka ni ugushobora

Elie yanditse ku itariki ya: 24-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka