Umunyarwanda uba mu Bwongereza yahembye abanyeshuri 32 batsinze neza mu mashuri abanza

Manzi Aloys, Umunyarwanda uba mu Bwongereza yahembye abanyeshuri 32 biga mu mashuri abanza ku bigo birindwi by’amashuri abanza mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo bagize amanota ari hejuru ya 70 % mu bizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2019.

Abana batsinze neza n'abarezi babo barahembwa
Abana batsinze neza n’abarezi babo barahembwa

Ibihembo bigizwe n’ibikoresho by’ishuri ni byo buri mwana yahembwe ku wa 22 Ukuboza 2019 na Manzi Aloys abinyujije muri ‘Manzi Foundation’ ikora ibikorwa bijyanye no gufasha abaturage bo mu Karere ka Rulindo mu bikorwa by’iterambere.

Manzi Aloys uvuka mu Murenge wa Base muri ako karere, amaze imyaka isaga 20 aba mu Bwongereza. Yabwiye Kigali Today ko afite intego zo guteza imbere uburezi mu gace avukamo no mu nkengero zako.

Yagize ati “Guhemba abanyeshuri batsinze neza ni igikorwa nkora buri mwaka ngamije gutera abana akanyabugabo ngo barusheho kwiga bashyizeho umwete. Guteza imbere uburezi, kuzamura ireme ry’uburezi ntibikwiye guharirwa Minisiteri y’Uburezi gusa natwe Abanyarwanda muri rusange biratureba.”

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Mushongi, Mbonimana Silas, yavuze ko ibihembo nk’ibi bitera akanyabugabo abandi banyeshuri bigatuma biga baharanira gutsinda.

Ati “Iyo umwana abonye igihembo bimutera akanyabugabo umwaka ukurikiyeho agatsinda neza kurushaho, abana batatsindaga neza na bo bigatuma bikubita agashyi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyohoha, Mukeshimana Angelique wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge muri uyu muhango, yavuze ko igikorwa nk’iki ari ishema ku batuye muri uyu Murenge.

Ati “Iki ni igikorwa cy’indashyikirwa gituma abana bagira umwete n’ishyaka ryo kwiga kugira ngo bamenye kandi banahembwe. Tukaba dushishikariza abandi bantu bavuka muri aka gace bafite ubushobozi kujya bakora ibikorwa nk’ibi bitera abana umwete wo kwiga neza.”

Manzi Aloys ni we wagize igitekerezo cyo guhemba abarimu n'abanyeshuri batsinze neza
Manzi Aloys ni we wagize igitekerezo cyo guhemba abarimu n’abanyeshuri batsinze neza

Guhera mu myaka itatu ishize, abinyujije muri ‘Manzi Foundation’ Manzi Aloys ahemba abanyeshuri bo mu mashuri abanza batsinze neza hamwe n’abarimu batsindishije neza, akabaha amafaranga angana n’umushahara wabo w’ukwezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka