ULK yasabwe gushyira ingufu mu gukoresha ikoranabuhanga mu myigishirize
Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) irasabwa kongera ingufu mw’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu myigishirize cyane ko ari cyo cyerekezo igihugu gishaka.

Yabisabwe na Minisitiri w’Uburezi Dr Musafiri Papias Malimba, mu ruzinduko we n’Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyigisha imyuga n’ubumenyingiro Gasana Jerome bagiriye muri iyi kaminuza kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2017.
Uru ruzinduko rwarimo n’umuyobozi w’Inama nkuru y’Uburezi Muvunyi Emmanuel, rwibanze mu kureba imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu myigishirize mu ishuri ry’imyuga n’ubumynyingiro rya ULK, cyane ko ryatangiye kwigisha imyuga n’ubumenyingiro kuva muri 2014.
Min Musafiri avuga ko bitakiri ngombwa gukomeza gukoresha impapuro mu gihe ikigo gifite ibyangombwa bikenerwa.
Agira ati “Twabasabye guhindura uburyo bw’imyigishirize bagakoresha cyane ikoranabuhanga kurusha impapuro cyane ko twasanze bafite mudasobwa nyinshi. Urugero nk’imikoro abanyeshuri baba bakoze cyangwa raporo z’ibyo bakora ntibyakagombye kuba bigitangwa ku mpapuro”.
Akomeza avuga ko ikoranabuhanga ryoroshya imirimo rikanabarinda umurundo w’impapuro kandi ko ari byo igihugu cyifuza kinarimo guteza imbere.

Gasana Jerome Uyobora WDA, nawe yavuze ko igikorwa iyi kaminuza yigenga yakoze ishyiraho Ishuri ry’imyuga n’Ubumenyingiro, ari ingenzi kuko gifitiye akamaro igihugu.
Ati “Nashimishijwe n’uko ULK yashyize ingufu mu kwigisha amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro. Hari abiga amashanyarazi, ikoranabuhanga mu itumanaho, ubwubatsi n’iby’ubutaka kandi bafite ibikoresho bihagije n’abarimu. Ni intambwe nziza bagezeho”.
Yavuze ko imishinga abanyeshuri bakoze itanga ikizere, ngo hari umushinga wo kuhira imyaka ndetse n’uw’amatara ayobora ibinyabiziga, ngo ni ibikorwa byiza n’andi mashuri akwiye gufatiraho urugero.
ULK iherutse gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 108 bize imyuga itandukanye, ikaba ifite n’abandi 300 barimo kwiga.

Umuyobozi wa WDA kandi yasabye ubuyobozi bwa ULK gukomeza kongera umubare w’abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro kuko ngo hari Abanyarwanda benshi babyifuza.







Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|