ULK-Gisenyi: Abarangije barasabwa kubera Abanyarwanda urumuri nyakuri

Abanyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) ishami rya Gisenyi, barasabwa kuba urumuri rw’Abanyarwanda, nk’uko babisabwe n’umuyobozi wayo mu gikorwa cyo guha impamyabushobozi abagera kuri 689, cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24/02/2012.

Mu ijambo rye, Ezechiel Sekibibi yibukije abanyeshuri barangije mu mwaka wa 2011 ko ubutwari, umurava n’ubuhanga byabaranze bagomba kubikomeza.

Ati: “Muzabe urumuri nyakuri rw’Abanyarwanda aho muzaba muri hose haba ari mu Rwanda cyangwa mu mahanga”.

Sekibibi yanamurikiye abari bitabiriye uwo muhango bimwe mu byagezweho harimo kuba amasomo asigaye atangwa mu mu rurimi rw’Icyongereza guhera 2010, nk’uko bisabwa na Minisiteri y’Uburezi.

Mu bayobozi bakuru bari bawitabiriye harimo Geoffrey Rugege wari uhagarariye Minisiteri w’Uburezi, Pr. Rwigamba Balinda n’umuyobozi w’icyubahiro ari na we washinze ULK.

ULK ishami rya Gisenyi ritanze impamyabumenyi ku nshuro yaryo ya Gatandatu, nyuma ya’ho rishingiwe tariki o5/11/2006. Kuva icy ogihe abanyeshuri basaga 2.800 nibo bamaze kuribonamo impamyabumenyi.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka