Ubuyapani bwahaye ishuri Miliyoni 70 zo kubakira amacumbi abaryigamo

U Buyapani bwateye inkunga y’asaga miliyoni 70Frw ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya St Joseph Nzuki ryo muri Ruhango azarifasha kubaka amacumbi y’abana 400.

Ambasaderi Takayuki na Padiri Gerard Hakizimana bashyira imikono ku masezerano y'inkunga
Ambasaderi Takayuki na Padiri Gerard Hakizimana bashyira imikono ku masezerano y’inkunga

Amasezerano ajyanye n’iyo nkunga yashyizweho umukono na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita n’umuyobozi w’iryo shuri rya Kiriziya Gatolika, Padiri Gérard Hakizimana, kuri uyu wa 22 Mutarama 2017.

Padiri Hakizimana yavuze ko iyo nkunga yari ikenewe kuko abana bagiye kubona ahantu heza ho kuba ndetse bakazaniyongera.

Yagize ati “Twari dufite ikibazo cy’aho abanyeshuri bacumbika kubera amacumbi ashaje kandi adahagije. Iyi nkunga rero ni ingenzi kuko igiye gutuma abana baba ahantu heza ndetse n’umubare w’abo twakira wiyongere”.

Akomeza agira ati “Ubu tugiye kuboneraho twagure aho abana barara bityo tuzabashe kwakira n’abandi bashya bagera ku 100.”

Ambasaderi Takayuki ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
Ambasaderi Takayuki ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango

Yongeraho ko ibi bizatuma imitsindire y’abana izamuka kubera ko bazaba biga batuje, badahangayikira aho kurara.

Amb Takayuki yavuze ko gutera inkunga uyu mushinga wo kubaka amacumbi y’abana kwari ukugira ngo boroherwe mu myigire yabo.

Ati “Tugiye kubakira amacumbi abana 400, mbere bararaga ahantu hatisanzuye bityo ntibiborohere mu myigire yabo. Hari bamwe muri bo bazaga buri munsi ku ishuri baturuka iwabo bikabagora, ariko nyuma y’igihe gito na bo bazajya biga bacumbikiwe. Ni umushinga mwiza”.

Bahererekanya amasezerano y'inkunga
Bahererekanya amasezerano y’inkunga

Biteganyijwe ko ayo macumbi azaba yuzuye mu gihe kitarenze amezi atandatu.
Amb Takayuki yakomeje avuga ko igihugu cy’u Buyapani cyiteguye gukomeza gufatanya n’u Rwanda mu nzira rwihaye yo guteza imbere uburezi kuri bose kuko ngo kwiga ari byo bituma umuntu agira imbere heza.

Mu myaka 20 ishize, u Buyapani bwateye inkunga imishinga igera kuri 90 harimo iy’uburezi, iy’amazi, isuku n’isukura ndetse n’ijyanye no guteza imbere ubuhinzi.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege na we yitabiriye uyu muhango
Musenyeri Smaragde Mbonyintege na we yitabiriye uyu muhango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka