Ubushobozi mu bumenyi ngiro ngo nibwo buzabahesha umwanya mwiza ku isoko ry’umurimo
Ku nshuro ya kane, mu Rwanda hatangiye ibizamini ngiro, ku banyeshuri basoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, aho umuhango wo gutangiza ibi bizamini wabereye mu ishuri ryitiriwe mutagatifu Kizito riherereye mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara tariki 11/09/2014.
Bideri John, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro n’imyigishirize y’imyuga (WDA), atangiza ibi bizamini, yasabye abanyeshuri kubiha agaciro, kuko bizabafasha kugaragaza urwego bariho mu bumenyi ngiro, bityo no ku isoko ry’umurimo bakazahajya bifitiye icyizere.

Aba banyeshuri batangiye ibizami baravuga ko nta bwoba bibateye kuko bateguwe neza kandi bakaba baranafashe umwanya uhagije wo kubitegura, byongeye kandi ngo gukora iyi mishinga byanababereye uburyo bwiza bwo gusubiramo amasomo yabo bityo ikizamini cyanditse nacyo kizasanga bakiteguye.
Jean Bertrand Hirwa umunyeshuri mu mwaka wa 6 w’ubwubatsi avuga ko yumva atindiwe no kugera mu bizami byanditse kuko ngo yumva yaramaze kwitegura neza.
Ati “Ibizamini nta bwoba binteye kuko niteguye neza ndetse n’abalimu banteguye neza ubwo rero nta cyantera ubwoba kandi n’ibizamini bisigaye numva mbyiteguye kuko gukora iyi mishinga byanadufashaga gusubira mu masomo neza”.

Nyuma yo gutambagizwa ibice byose birigukorerwamo ibizamini, Bideri John, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya WDA, n’abari bamuherekeje, bagiranye ikiganiro n’abanyeshuri ndetse n’abarimu babirimo.
Yasabye abanyeshuri kwita kuri ibi bizamini ngiro, kuko aribyo byemeza ubumenyi bafite, akaba ari nayo mpamvu bahinduye uburyo bw’imibarize.
Ati «Ibi bizamini nibyo byerekana urwego umuntu ariho, hari abalimu ariko kandi hari n’abandi bantu bo mu nzego zitandukanye zigenga bari mu ikoresha ry’ibi bizamini kugirango ubumenyi bw’aba banyeshuri bugaragarire abantu bose ».
Uyu muyobozi kandi avuga ko hanashyizweho uburyo bwo gusuzuma ahari ibibazo kugirango igihe bibonetse bihite bikosorwa.

N’ubwo gahunda y’ibibizamini ikomeje gutera imbere, ngo hari amwe mu mashuri afite ikibazo cyo kutagira imfashanyigisho zihagije nk’uko bigaragazwa na bamwe mu barimu. Jerome Gasana umuyobozi mukuru w’ikigo WDA avuga ko hari ingamba zafashwe ngo gikemuke.
Ati «Dufite gahunda yo kongera ibikoresho n’inyubako, ariko kandi ibikoresho bya TVET birahenze cyane kandi twe ntidushaka kugura ibikoresho bitari kategori ya mbere kugirango tubashe guhangana n’ibi bihugu duturanye ».
Muri uyu mwaka w’amashuri 2014, abanyeshuri 20,305, bari mu mashamiya Computer Electronics, Computer Science, Construction, Electricite na Public work nibo bari gukora ibizamini ngiro.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi myuga ni igisubizo ku kibazo cyo kubura imirimo mu rubyiruko rurangiza amashuri mu rwanda,bazashake n’ukuntu bazajya babaha ibikoresho by’ibanze igihe barangije kugirango babihereho batangiza ibikorwa byabo
Wowe munyamakuru wanditse iyi nkuru nubishobora utohoze neza ariya mashami wanditse ni make hari ayo ntabona nzi:ubuhinzi n’ubworozi,ubugeni,ubukanishi n’ubundi bumenyingiro butangwa muri TVET
aya mashuri y’imyuga yaje ari igsubizo ku banyarwanda kandi binagabanya ubushomeri. uzakora neza azabona akazi