Ubushinwa buzaharanira ko nta mwana w’umunyarwandakazi utagerwaho n’uburezi

U Bushinwa bwiteguye gufasha u Rwanda guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa ku buryo nta mwana n’umwe uzabura uko yiga; nk’uko bitangazwa na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda.

Ubwo yashikirizaga ishuri “Inyange” ryo mu karere ka Rulindo inkunga ryagenewe n’igihugu cye, Ambasaderi Shu Zhan yagize ati “Ubushinwa bwiyemeje gukoresha 4% by’ingengo y’imari mu kugeza uburezi kuri bose cyane cyane ku bana b’abakobwa. Ni muri uru rwego twaje kubagezaho ibi bikoresho”.

Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda aganiriza abanyeshuri bo mu ishuri Inyange mu karere ka Rulindo
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda aganiriza abanyeshuri bo mu ishuri Inyange mu karere ka Rulindo

Ibikoresho byatanzwe kuri uyu wa kane tariki 14/03/2012 ni mudasobwa icumi, bikoresho by’umukino wa ping pong, ikibaho cy’umweru kigezweho n’ibindi, ariko hari n’ibindi batumije biri mu nzira, nabyo bizagezwa kuri iri shuri ryigisha abakobwa ibijyanye na siyanse.

Inyange Girls School of Sciences ni ishuri rya Leta y’u Rwanda, riterwa inkunga na Leta y’u Bushinwa. U Bushinwa nibwo bwaryubatse bunatanga inkunga z’ibikoresho ndetse bwohereza abarimu babiri bigisha ururimi rw’Igishinwa kugira ngo bazaze kukigisha.

Kugeza ubu Ubushinwa butera inkunga igaragara amashuri atandukanye mu gihugu, haba mu ntara y’Amajyaruguru ndetse no mu Burasirazuba, aho bwafashije mu kubaka aya mashuri kandi bukaba bukomeza kuyakurikirana.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

DUSHIMIYE LETA Y’URWANDA
MUGUTEZA IMBERE UBUREZI BW’UMWANA W’UMUKOBWA
MUKOMEREZE AHO MWADUKUYE MUBWIGUNGE
DUSIGAYE TWIGA NA SCIENCE.

DUSHIME Jeanne yanditse ku itariki ya: 16-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka