Uburyo bushya bwo kwigisha siyansi mu Rwanda

Nubwo hakiri gukorwa ubushakashatsi ku buryo bwo kwigisha hahuzwa ibyigwa n’ibyo abanyeshuri babamo (problem situation based learning), Sebaganwa Alphonse, umwarimu mu ishuri rikuru nderabarezi (KIE) ubu uri gukorera impamyabushobozi ihanitse ya dogitora ku bijyanye n’iyo myigishirize mu Bubiligi, avuga ko Leta y’u Rwanda iri muri gahunda yo kubushyira mu bikorwa.

Mu gusobanura birambuye aho ubu buryo butandukaniye n’ubusanzwe, uyu mwarimu atanga urugero rw’uko abanyeshuri biga gukuba, guteranya no gukuramo nyamara umwana uzi ibyo byose wamuha amafaranga 1000 ngo ajye kugura utuntu dukeya akananirwa kumenya umubare w’amafaranga bari bumusubize.

Sebaganwa avuga ko umwana aramutse yigishijwe ibi byo gukuba, guteranya no gukuramo hifashishijwe ubu buryo bushyashya byatuma abyumva vuba kandi akanamenya kubyifashisha mu buzima bwa buri munsi.

Kwigisha muri ubu buryo, umwanya munini uharirwa abanyeshuri maze mwalimu akaba nk’umugenzuzi w’ibyo abanyeshuri bari kwiga. Sebaganwa avuga ko mu gihe mu buryo busanzwe mwalimu yiharira nka ¾ by’igihe cy’isomo ryose ari we uri kuvuga abanyeshuri bagakoresha igisigaye, muri ubu buryo bushyashya ¾ by’igihe cy’isomo buharirwa abanyeshuri, mwalimu we agakoresha ¼ gusa.

Ku ikubitiro, ubu buryo bwo kwigisha bwakorewe ku isomo rya siyanse ryigwa mu mashuri abanza uhereye mu wa kane, STE (science et technologie élémentaire). Minisiteri y’uburezi yifashishije Sebaganwa maze bahindura ibitabo byifashishwa mu kwigisha iri somo.

Mu mwaka ushize wa 2011, mu gushaka kureba niba ubu buryo bwafasha koko, hafashwe ibigo 15 byo mu karere ka Huye maze abanyeshuri bigishwa ririya somo hifashishijwe ubu buryo bushya nuko amanota bagize yiyongeraho hagati y’ane n’atanu kuri 20 ugereranyije n’ayo abanyeshuri babonaga bigishijwe mu buryo busanzwe.

Mbere yo kwemeza ko ubu buryo bukwiye koko, uyu mugabo azongera akore iri genzura ku banyeshuri banyuranye n’ab’umwaka ushize muri uyu mwaka wa 2012 ndetse no mu w’2013.

Iri genzura ku bigo ariko ni irijyanye n’ubushakashatsi bwe akurikije ibyo ari kwiga, si ubujyanye n’uko ubu buryo bugomba kwemezwa kwifashishwa mu Rwanda kuko bisanzwe bizwi ko bufite akamaro.

Mu ntangiriro z’ikiruhuko cya Pasika, Bwana Sebaganwa azahugura abarimu bazahugura abandi mu kiruhuko kinini, ku buryo mu mwaka wa 2013 isomo rya STE rizatangira kwigishwa muri ubu buryo bushyashya.

Ayandi masomo ya siyansi ntazahita yigishwa muri ubu buryo bwo guhuza ibyigwa n’ibyo abanyeshuri babamo. Bizasaba igihe cy’imyaka hagati y’itatu n’itanu kugira ngo bishoboke kuko bisaba akazi kenshi harimo n’ako gukora ibitabo bishyashya abarimu bazajya bifashisha.

Nubwo ubu buryo ari bushya mu Rwanda, bumaze imyaka hafi 20 bwifashishwa mu Burayi no muri Amerika. Muri Afurika ho bumaze imyaka igera kuri 5 yonyine bwifashishwa n’ibihugu nka Maroc, Mauritanie na Gabon.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashimira cyane Sebaganwa wagize igitekerezo cyo gukora ubushakashatsi ku kibazo cyo guhuza inyigisho n’ibyo umwana abamo. Iki kibazo kiragaragara kandi twese twahuye nacyo mu myigire wacu. Akwiye rwose gushyigikirwa.

Mukanyarwaya Domina yanditse ku itariki ya: 16-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka