Uburezi 2018: Perezida Kagame yahesheje abanyeshuri buruse, mudasobwa 600 z’amashuri ziranyerezwa

Gukemura ikibazo cya Buruse zari zaratinze ku banyeshuri, Perezida Kagame akanizeza ko agiye kubyikurikiranira, ni kimwe mu byaranze uburezi muri 2018.

Byasabye ko Perezida Kagame ari we wikemurira ikibazo cya Buruse yari yaratinze
Byasabye ko Perezida Kagame ari we wikemurira ikibazo cya Buruse yari yaratinze

Yabivuze ubwo yari yitabiriye ibiganiro by’ihuriro ry’urubyiruko rw’u Rwanda (Youthconnekt convention), kuwa 12 Ugushyingo 2018, nyuma y’uko icyo kibazo kizamuwe n’umwe mu banyeshuri ba kaminuza wavugaga ko buruse ikomeje gutinda.

Uwo munyeshuri yabwiye perezida Kagame ati “Ikibazo cy’itinda rya buruse twakibagejejeho mu nama nk’iyi ya 2016, ariko na n’iyi saha iracyatinda. Ubu tumaze amezi abiri dutangiye kwiga ariko ayo mafaranga na n’ubu ntiturayabona kandi ari yo adufasha mu byo dukenera bigatuma tutiga neza”.

Perezida Kagane yahise asaba Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura ngo atange ibisobanurio kuri icyo kibazo kitarangira, na we asubiza ati “Icyo kibazo ndakizi, hari abanyeshuri benshi batagaragaye muri ‘systeme’ ariko ku bufatanye na BRD turimo kubyihutisha”.

Icyo gisubizo ariko nticyanyuze Perezida Kagame kuko yavuze ko kimaze imyaka myinshi, ari bwo yahise yiyemeza kukigira icye.

Ati “Ikigaragara ni uko ntawuvuga ko nta mafaranga ahari, ahari kuki atagera ku bo agenewe, icyo kibazo ndaza kukigira icyanjye. Ndaza kuvugana n’ababishinzwe baba abo mu burezi n’abashinzwe amafaranga, bityo ikibazo gihabwe umurongo gikemuke burundu”.

Muri uyu mwaka, mudasobwa zigera kuri 600 zari zigenewe ibikorwa by'uburezi zaburiwe irengero
Muri uyu mwaka, mudasobwa zigera kuri 600 zari zigenewe ibikorwa by’uburezi zaburiwe irengero

Muri uyu mwaka wa 2018 kandi mu burezi, Minisiteri y’Uburezi (MINDUC) yaburiye abayobozi b’ibigo n’abashinzwe uburezi mu turere n’imirenge ko bashobora kuryozwa mudasobwa zisaga 600 zaburiwe irengero.

MINEDUC yavuze ko abo bayobozi bagiye kuziryozwa zikagaruzwa kandi abagize uburangare bakabihanirwa, kuko ari bo bafite uruhare runini mu icungwa ry’ibikoresho by’ikigo.

Dr Isaac Munyakazi,umunyamabanga wa leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yavuze ko iryo nyerezwa rya mudasobwa rituruka ku bayobozi b’ibigo bigira ba ntibindeba.

Ati “Leta ishyira ubushobozi bwinshi mu bikoresho bihabwa amashuri mu guteza imbere uburezi, ugasanga hari abayobozi bari ba ntibindeba, ibikoresho bikangirika barebera ibindi bikibwa.”

Yakomeje agira ati “Mu ngamba dufite kandi twatangiye ni uko abayobozi bagiye kubibazwa,hari ubwo dusanga hari abayobozi b’amashuri bagize uruhare mu iburya ry’izo mudasobwa, bamwe barafashwe barafungwa kandi gahunda irakomeza umwaka w’amashuri utaha ugomba gutangira ibyo bibazo byabonewe umuti.”

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kandi yatahuye ko mu byica ireme ry’uburezi harimo n’abashinzwe uburezi mu turere n’imirenge bakingira ikibaba abayobozi b’ibigo by’amashuri bakora nabi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yabitangarije mu nama yahuje abafite aho bahuriye n’uburezi mu Ntara y’Amajyaruguru, yabereye mu Karere ka Musanze.

Raporo y’umugenzuzi w’uburezi muri iyi ntara yerekanye ko hari ibigo byinshi by’amashuri bifite umwanda ukabije, hakaba n’ibindi byagaragayemo ibiheri mu bitanda ndetse n’amasahane yo kuriraho aba yandagaye hanze.

Indi mikorere mibi yagaragaye kandi ni raporo z’impimbano zikorwa n’abo bayobozi ndetse n’abarimu bata akazi ariko ntibimenyeshwe ubuyobozi, nk’uko Minisitiri Munyakazi yabitangaje.

Ati “Biteye isoni kuba umuyobozi ari wowe wakagombye kumenya amakosa yabo, umuyobozi utaba mu ishuri, ubizi neza ko atahaba wakumva ko Minisitiri ajyayo ukamwihamagarira uti ‛nyabuneka twatewe, ntuve ku ishuri!”

Muri uyu mwaka kandi Dr Chales Murigande, umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere, ntiyari azi ko ikigo cyahoze kitwa GLMC cyahindutse agashami k’ishuri ry’itangazamakuru rya Kaminuza y’u Rwanda.

Dr Charles Muligande
Dr Charles Muligande

Dr. Murigande yabimenye ubwo yari umutumirwa mu kiganiro “Ubyumva ute” cya KT Radio, cyavugaga ku mihindagurikire n’iyimurwa rya hato na hato ry’amashami ya Kaminuza y’u Rwanda.

Dr Murigande yavuze ko ayo makuru atari ayazi, kandi ngo bwari ubwa mbere yumvise ko abarangije muri iryo shuri bagiye bahabwa na Kaminuza y’u Rwanda impamyabumenyi ya A1 mu ishami ry’itangazamakuru.

Benshi mu babajije ibibazo muri icyo kiganiro bagaragaje ko batishimiye uburyo amwe mu mashami ya kaminuza y’u Rwanda ahora yimuka bya hato na hato,bakabigereranya no guhuzagurika kw’iyi kaminuza.

Dr Murigande utarigeze ahakana ko kwimuka ari ikibazo, yasabye imbabazi abatishimiye izo mpinduka avuga ko byose biri mu nyungu zigamije kugeza Kaminuza ku mikorere myiza.

Ati “Ubwo uvuga ko yari amaze gukoresha ibitanda namubwira iki kindi se, uretse kumusaba imbabazi? Gusa impinduka ziravuna, kandi impinduka zitagira abahungabana ntacyo ziba zihindura”.

Muri uyu mwaka kandi,Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ubwo yagezaga ku bitabiriye inama y’igihugu y’umushyikirano ya 16, yavuze ko imyanzuro y’inama y’igihugu y’umushyikirano wa 15 yageze ku ntego ku kigero cya 80%.

Kimwe mu byo yavuze byagezweho biturutse ku myanzuro y’umushyikirano wa 2017, ni ukuba abana barenga 55,000 barasubiye mu ishuri kandi bari bararivuyemo.

Dr Ngirente yagize ati “hasubijwe mu ishuri abanyeshuri bari bararivuyemo bagera kuri 55.533”.

Yavuze kandi ko umushyikirano uheruka warangiye hafatwa imyanzuro icyenda, haba mu rwego rw’ubuzima, uburezi, ubukungu n’umuco, ugabanywamo ibikorw 56, maze ibigera kuri 44 bishyirwa mu bikorwa neza bingana na 80%.

Abana bakwiye kuganirizwa imyororokere, ariko bakanagira uruhare mu guhindura umuryango

Madame Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kubungabunga umubiri wabo
Madame Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kubungabunga umubiri wabo

Madamu Jeannette Kagame, umuyobozi n’umuryango Imbuto Foundation yahaye abana bafashwa n’uyu muryango imikoro yo guhangana n’ikibazo cy’abangavu batwara inda imburagihe, kurwanya sida ndetse no kwirinda amavuta ahindura uruhu.

Hari mu muhango wo gusoza ingando abana 681 bamazemo iminsi itatu mu rwunge rw’amashuri Mater Dei Nyanza, mu karere ka Nyanza.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abo bana kwirinda gukoresha amavuta ahindura uruhu, kuko ubwiza basanganywe buhagije.

Ati ”Mwa bana mwe muri beza,ntimukeneye bene ayo mavuta ahindura uruhu”.

Mu bindi, yabasabye kugira uruhare mu bikorwa bifasha abaturage baturanye n’amashuri bigamo,abo baturanye mu miryango n’abandi bose muri rusange,ariko bakibanda cyane ku bikorwa by’isuku,imirire mibi ikigaragara mu bana,n’ibindi.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Ambasaderi Nyirahabimana Solina, muri uyu mwaka yahamagariye ababyeyi kuganiriza abana iby’ubuzima bw’imyororokere ntacyo basize kuko bibarinda abababeshya.

Minisitiri Nyirahabimana yavuze ko mu bibazo biri mu miryango harimo ko ababyeyi bihugiyeho ntibahe abana umwanya ngo babaganirize ari byo bibaviramo guhohoterwa.

Ati “Ndasaba ababyeyi ko dushaka igihe, tukaganiriza abana bacu, tukababa hafi, tukabigisha cyane cyane iby’ubuzima bw’imyororokere. Kutabimenya ni byo bibashyira mu bibazo byo guhohoterwa baterwa inda, tugashira amanga ntitugire ibyo dutinya kuko bitabaye ibyo bahura n’abababeshya”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka