Ubumenyingiro bwerekanye uko umukene yakira byihuse

Abanyeshuri bagaragarije inzego zitandukanye uburyo Abanyarwanda (kugera ku badafite amikoro ahagije), bashobora kubeshwaho n’ubumenyi bwigishwa mu Rwanda.

Musabyimana agaragaza uburyo ubworozi bw'amafi burimo inyungu z'akayabo
Musabyimana agaragaza uburyo ubworozi bw’amafi burimo inyungu z’akayabo

Uwitwa Musabyimana Chantal wiga mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ku Kitabi mu karere ka Nyamagabe, avuga ko akomeje amasomo ye nkuko bisanzwe buri munsi, ariko iyo ayasoje ngo yinyabya hirya gato ku musozi wa Gashwati.

Yahacukuye icyuzi ayoboreramo amazi ndetse ashyiramo n’amafi, nubwo yirinze kuvuga umubare w’abana b’amafi yaguze mu byuzi by’ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

Musabyimana amaze ukwezi kumwe atangiye ubu bworozi bw’amafi, aracyategereje andi mezi atatu kugira ngo asarure amafaranga arenga ibihumbi magana inani ubwo azaba amaze kugurisha ayo mafi.

Avuga ko yagiye agura buri mwana w’ifi amafaranga 1,000, ariko nyuma y’amezi ane ngo buri fi izaba ipima ibiro bigera kuri bine, kandi akazaba agurisha buri kirogarama kimwe cy’ifi amafaranga 3,500 y’u Rwanda.

Bivuze ko azajya agurisha buri fi amafaranga 13,500, yakuramo ayo yayiguze 1,000frw ndetse n’amafaranga arenga 1,500 yayitanzeho muri icyo gihe cyose ayigaburira, akazasigarana inyungu y’amafaranga 11,000 kuri buri fi.

Uramutse ubaze inyungu itangwa n’ifi imwe buri kwezi wabona amafaranga 2,750, waba ufite nk’amafi 100 ukaba wahita ubona amafaranga 275, 000 ku kwezi.

Musabyimana avuga ko umuntu wese washirika ubute adashobora kubura aya mafaranga, ariko ko n’uwaba adafite ubushobozi buhambaye ngo yacukura akuzi gato mu rugo iwe, akavomeramo amazi y’isoko maze agashyiramo umubare muto w’amafi ashoboye.

Musabyimana agira ati “Buri muntu nubwo yaba ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe yabasha korora amafi, nibura amafaranga 15,000 yakubakira icyuzi gitunga umuryango”.

Avuga ko umworozi w’amafi yirinda kuvomera mu cyuzi cyayo amazi yakoreshejwe mu rugo (harimo amavuta n’isabune), amazi ya WASAC cyangwa arimo ibindi binyabutabire nk’ifumbire mvaruganda n’ayavomwe ahantu hari ibihingwa byatewe imiti yica udukoko.

Musabyimana ni umwe mu banyeshuri bamurikiye ibikorwa byabo mu ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro (IPRC) i Gishari mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa gatanu, mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubumenyi (siyansi).

Iryo murikabikorwa ryanitabiriwe na Solange Gwaneza, wiga muri IPRC-Karongi, ugaragaza inzu y’ibyumba bitatu we na bagenzi be barimo kubaka mu kiyaga cya Kivu, ikaba ireremba hejuru y’amazi.

Solange Gwaneza ashobora kubaka inzu hejuru y'amazi
Solange Gwaneza ashobora kubaka inzu hejuru y’amazi

Avuga ko bazajya bayakiriramo ba mukerarugendo cyangwa abari mu kwezi kwa buki, barimo abasanzwe ari abakiriya babo.

Hari na Hirwa Ange Yvette utunganya inyama akazihindura ifu ishobora kubikwa ikamara amezi arindwi itarangirika, ikaba iminjirwa hejuru y’amafunguro agiye gushya cyangwa igakorwamo isupu yo kurisha ibindi biribwa.

Hirwa Ange Yvette nawe atunganya ifu y'inyama ibasha kubikwa amezi arenga arindwi
Hirwa Ange Yvette nawe atunganya ifu y’inyama ibasha kubikwa amezi arenga arindwi

Umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi n’iterambere mu kigo cy’igihugu gishinzwe inganda (NIRDA), Dr. Kamana Olivier, avuga ko bafite n’indi mishinga y’urubyiruko irimo uw’urwina rwa kijyambere rutara ibitoki bigashya bitarengeje iminsi itanu.

Dr. Kamana avuga kandi ko hari n’umushinga w’abanyeshuri upima ubuziranenge bw’amazi yo kunywa atangwa na WASAC batarinze kuyajyana muri laboratwari, ndetse n’imashini ikozwaho indangamuntu z’abantu barimo kwinjira mu kigo runaka batarinze kwiyandika mu gitabo cy’abashyitsi.

Umushinga wa Smart Urwina uje gusimbura uburyo bwa gakondo bwo gutara ibitoki
Umushinga wa Smart Urwina uje gusimbura uburyo bwa gakondo bwo gutara ibitoki

Agira ati “Abafite iyo mishinga bahawe igihembo cy’amafaranga miliyoni ebyiri ndetse ubu turi kubaherekeza mu gihe cy’amezi atatu, turi kubigisha uko ubucuruzi bukorwa, tubafasha gutunganya neza iriya mashini tureba niba hari ibyo ibura bikongerwamo, ku buryo nyuma y’ayo mezi atatu bazatangira kuyigurisha bayikwirakwiza mu bantu no mu nganda.”

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ivuga ko ntacyo byaba bimaze gutuma umwana ku ishuri akarangiza adashobora kuvugurura imibereho y’abaturage b’igihugu cye.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Dr. Isaac Munyakazi, avuga ko kuri ubu nta munyeshuri wiga siyansi n’ubumenyingiro uzajya asoza adafite umushinga wahindura imibereho ye n’abandi muri rusange, ndetse ko hashyizweho ikigega kigomba kubafasha guteza imbere ibyo bakora.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Dr. Isaac Munyakazi
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Dr. Isaac Munyakazi

Ati “Duhamagarira abafite ibyo bahanze bose bifitiye igihugu akamaro kugana icyo kigega kugira ngo kibafashe, cyane cyane abakiri mu ishuri kugira ngo bazarangize bafite ibyo bashobora kwikorera aho kujya gusaba akazi”.

Leta y’u Rwanda ikomeje gahunda yo gushyira 40% by’abanyeshuri mu burezi rusange ndetse na 60% mu mashuri ya siyansi n’ubumenyingiro.

Umunsi mpuzamahanga w’ubumenyi watangiye kwizihizwa mu Rwanda muri 2002. Icyo gihe Guverinoma yiyemeje kugira ubumenyi umusemburo w’amahoro n’iterambere rirambye kandi bufunguye kuri buri wese.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho neza? Mutubarize RAB niba bishoboka ko ubworozi bw’amafi bwakorerwa ahantu hatari ku kiyaga. Nyine nka kareremba ukaba wayikora mu rugo iwawe. Mbaye mbashimiye mu gihe nyitegereje igisubizo.

Elias yanditse ku itariki ya: 24-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka