Ubumenyi ntibukwiye kugarukira mu bizami gusa – Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame atangaza ko abanyeshuri bakwiye gufashwa gutanga ibisubizo ku bibazo byugarije Afurika n’isi, aho kugira ngo ubumenyi bahabwa bube ubwo mu bizami gusa.

Uburezi bw’iki gihe cyane cyane ubwo mu Rwanda bwakomeje kunengwa uburyo budatanga amasomo atajyanye n’igihe cyangwa ibibazo bikenewe gukemurwa.
Bikaba ari byo Perezida Kagame yagarutseho nawe ubwo yafunguraga inama y’ihuriro ry’abahanga ryatangijwe n’Ikigo Nyafurika cy’Ubumenyi bw’Imibare (Next Einstein Forum), kuri uyu wa Mbere tariki 26 Werurwe 2018.
Yagize ati “Ikigamijwe ntabwo ari uguha abantu ubumenyi bwo kuzuza imitwe gusa cyangwa se gutsinda ibizamini. Ikigamijwe ni ugukoresha ubwo bumenyi mu gukemura ibibazo bikigaragara ku mugabane wacu no ku Isi dutuye.”
Perezida Kagame yasabye ko habaho ubufatanye mu bushakashatsi muri siyansi, kuko ari byo bituma kuvumbura byihuta kandi bikongera inyungu kuri buri wese.
ati “Reka dukoreshe ubushobozi dufite maze duhe abahanga b’abanyafurika amahirwe yo gukura mu bumenyi bwabo no guhangana na bagenzi babo.”

yanasabye ko kandi habaho kugabanya ubusumbane hagati y’abakobwa bitabira imibare n’abahungu, kuko bose bashoboye kandi bakwiye amahirwe angana.
Ati “Ibi tugomba kubihindura. Amahirwe hagati y’abagabo n’abagore ntazigera angana igihe batarahabwa umwanya ungana mu burezi no gushaka ubumenyi.”
yahumurije abashakashatsi ko n’ubwo hakiriho ibibazo ariko hari ibimenyetso byerekana ko Afurika ikomeje gutera intambwe igana mbere.


Inkuru zijyanye na: Next Einstein Forum
- Prof Romain Murenzi niwe wagize uruhare rwo gukundisha Perezida Kagame Siyansi
- Abatiyumvishaga uko dushora imari muri ICT kandi abaturage bashonje twarabahinyuje – Perezida Kagame
- Hatangiye kugeragezwa uburyo butinyura abantu kwiga imibare
- Ikinyamakuru cya Siyansi kizanye igisubizo ku bushakashatsi bwakorwaga muri Afurika ntibumenyekane
- Imbyino n’imivugo byasusurukije inama ya NEF 2018
- Haracyagaragara ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo mu bya siyansi ku Isi hose - Perezida Kagame
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo koko,Imibare na Sciences byahinduye isi.Twabonye amashanyarazi,imodoka,indege,telefone,computers,...kubera sciences.Twateye imbere mu buvuzi,ubuhinzi kubera byo.Ariko sciences n’imibare nibyo byateje intambara z’isi zombi.Ubu tuvugana,China,Russia na Amerika,barimo gukora ibitwaro biteye ubwoba byitwa hypersonic missiles bigenda + 5000 mu isaha ku buryo nta ntwaro yindi yabihanura (antimissiles).Abahanga benshi bavuga ko bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi izarimbura isi yose igashira.Ariko ntabwo imana yakemera ko batwika isi yiremeye.Vuba aha,imana izatwika biriya bitwaro.Soma zaburi 46 umurongo wa 9.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Armageddon.Kuli uwo munsi,imana nibwo izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,hanyuma isi ibe paradizo.Na none kuli uwo munsi,imana na Yesu bazakoresha Sciences yabo bazure abantu bose bapfuye babumvira.Bisome muli yohana 6,umurongo wa 40.Bible ivuga ko uwo munsi uzaba uteye ubwoba.