Ubumenyi kuri Jenoside buzabafasha guhindura ababyeyi babo bakirangwa n’amacakubiri

Abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere mu ishuri ryisumbuye rya Kabarondo mu Karere ka Kayonza, baravuga ko nyuma yo guhabwa isomo rirebana na Jenoside bakongeraho gusura urwibutso bibafasha kurushaho kuyisobanukirwa.

Abana bahawe amasomo kuri `jenoside bajya no gusura `urwibutso rwa `jenoside rwa Kigali
Abana bahawe amasomo kuri `jenoside bajya no gusura `urwibutso rwa `jenoside rwa Kigali

Babitangaje ku wa gatanu 28 Nzeli 2018, nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, muri gahunda yo kwigerera aho ibyo bize mu ishuri biri, kugira ngo barusheho kubisobanukirwa.

Abo banyeshuri bavuze ko bagiye guharanira ko nta Jenoside izongera kubaho ku isi, ko bagiye kwigisha bagenzi babo, ariko cyane cyane bakanigisha ababyeyi bagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside mu bakiri bato.

Ibyo bikaba bikorwa hakurikizwa integanyanyigisho nshya y’amashuri yisumbuye mu Rwanda, ivuga ko abanyeshuri biga isomo mu ishuri, ariko bakagira n’igihe cyo kujya gusura ibishobora kubafasha kumva neza iryo somo.

Abo banyeshuri bavuga ko nyuma yo gusura urwibutso basobanukiwe neza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n’ingaruka yagize ku Banyarwanda.

Batashye biyemeje guhangana n’icyatuma Jenoside yongera kubaho haba mu Rwanda cyangwa ku isi yose.

Ibyo ngo bazabigeraho bigisha bagenzi babo batarabasha gusura inzibutso, ko Abanyarwanda ari bamwe ntagikwiye kubatandukanya.

Uwase Anna yabwiye Kigali Today ati ”Tuzigisha abandi ko Abanyarwanda turi bamwe nta moko adutandukanya”.

Amasomo bahawe kuri Jenoside yatumye biyemeza kurwanya ko itazasubira ukundi ku isi
Amasomo bahawe kuri Jenoside yatumye biyemeza kurwanya ko itazasubira ukundi ku isi

Aba bana kandi bavuga ko banatahanye umuhigo wo kwigisha ababyeyi bagifite umugambi wo gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana babo bityo nabo bakabahindura.

Ati” Ababyeyi bacu nabo harimo abagifite imyumvire y’amacakubiri, nabo ni ukubigisha tukabasobanurira ko iyo myumvire ntaho yatugeza”.

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Kabarondo Theresphore Ninahazimana avuga ko gahunda ari ukwereka abana ukuri, hanyuma yamara kukubona nawe akajya kwigisha abandi ndetse akanaboneraho guhindura ababyeyi bagifite ingengabitekerezo ya jenoside.

Ati ”Mu ngo aho abana batuye baganirizwa byinshi. Niyo mpamvu natwe twereka umwana ukuri, tukahamugeza kandi tukamusaba no kuzajya kuganirira ababyeyi kubyo yabonye.

Ibi bituma umwana ahuza ibyo yiga n’ibyo yabwiwe n’ababyeyi noneho akamenya ukuri nyakuri”.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aba banyeshuri bahise bajya no gusura ingoro y’ubugeni n’ubuhanzi iri i kanombe, ahahoze ari inzu ya Habyarimana Juvenal wabaye perezida w’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka