U Rwanda rugiye kwakira amarushanwa nyafurika y’abiga imyuga

Abanyeshuri b’abahanga mu bigo by’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC) biga imyuga itandukanye barimo kwitegura kugira ngo bazahatane mu marushanwa nyafurika y’imyuga azaba mu kwezi gutaha.

Abanyeshuri bahabwa ibisobanuro byimbitse ku mikorere ya Drone
Abanyeshuri bahabwa ibisobanuro byimbitse ku mikorere ya Drone

Ayo marushanwa azitabirwa n’ibihugu bisaga 12 byo ku mugabane wa Afurika, azabera i Kigali kuva ku ya 20 Ugushyingo 2018 akazamara iminsi itatu, ngo agamije kureba urwego abanyeshuri biga imyuga muri Afurika bagezeho ndetse banahanahane ubunararibonye mu byo biga.

Imyuga bazarushanwamo ni irindwi ari yo gusudira, ubwubatsi, amashanyarazi, guteka, gutunganya imisatsi, gukora ibyuma byifashishwa mu nganda no gukora imashini zisimbura abantu mu kazi nko mu nganda n’ahandi.

Kuri ubu muri IPRC Kigali harimo kubera ibizamini by’ijonjora mu banyeshuri baturutse mu bigo byo hirya no hino mu gihugu, kugira ngo habonekemo barindwi bazahatana n’abo mu bindi bihugu.

Aba bararushanwa kubaka neza amatafari
Aba bararushanwa kubaka neza amatafari

Paul Umukunzi, umukozi w’ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP) unashinzwe amasomo n’amahugurwa muri IPRC Huye, agaruka k’uko u Rwanda rwatoranyijwe ngo rwakire ayo marushanwa.

Agira ati “Ayo marushanwa asanzwe aba ku rwego rw’isi, agategurwa n’umuryango witwa ‘World Skills International’. Asanzwe abera mu bihugu biwugize, ariko barebye ibyo u Rwanda rugezeho mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, baruha amahirwe yo kwakira ayo marushanwa muri Afurika”.

Bazarushanwa no mu ikoranabuhanga ryo mu nganda
Bazarushanwa no mu ikoranabuhanga ryo mu nganda

Umukunzi yagarutse kandi ku kamaro k’ayo marushanwa yaba ku banyeshuri yaba ku Banyarwanda muri rusange.

Ati “Kimwe ni uko umwana uzatsinda, azaba afite agaciro gakomeye ku rwego rw’igihugu no muri Afurika uri rusange. Ikindi ni uko inganda zizaba zihari, zizababonamo abakozi b’abahanga, hazabaho kandi guhanahana ubunararibonye, bamwe bigire ku bandi ibyo babarusha”.

Isaro Shyaka Arlène, uzajyana mu irushnwa ‘Drone’ yakoze, ngo yiteguye kwegukana intsinzi kubera ubuhanga yumva ikoranye.

Ati “Hari Drone twakoze, turashaka rero kwerekana muri ayo marushanwa ko natwe dushoboye, ko Drone zidakorerwa hanze gusa. Tuzerekana kandi n’ikoranabuhanga ryo mu nganda, ku buryo numva ko irushanwa tuzaryegukana tukigaragaza ku mugabane wa Afurika no ku isi yose”.

Gukora Drone ngo ntibikiri iby'abanyamahanga gusa
Gukora Drone ngo ntibikiri iby’abanyamahanga gusa

Turinayo Janvier na we wiga mu mwaka wa gatatu w’ubwubatsi, ngo yiteguye gukora cyane akazatsinda irushanwa.

Ati “Ijonjora rya hano nirirangira ngasigaramo kandi ndabyizeye, nzitoza bihagije ku buryo amarushanwa azagera mpagaze neza nkazayatsinda. Guhagararira abandi ku rwego rwa Afurika ni ishema kandi bitera umwete wo gukora cyane”.

Umukunzi ashishikariza Abanyarwanda n’abandi banyeshuri muri rusange kuzitabira amarushanwa, bakirenera ubuhanga butandukanye, cyane ko hazaba hari n’imurikabikorwa by’imyuga n’ubukorikori.

Paul Umukunzi avuga ko ayo marushanwa afitiye akamaro abanyeshuri n'Abanyarwanda muri rusange
Paul Umukunzi avuga ko ayo marushanwa afitiye akamaro abanyeshuri n’Abanyarwanda muri rusange
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka