U Rwanda na Oklahoma Christian University bizihije imyaka 20 y’ubufatanye

Mu nyubako ya Kigali Convention Centre (KCC) ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu habereye umuhango wo kwizihiza imyaka 20 y’ubufatanye hagati ya Oklahoma Christian University n’u Rwanda.

Mu myaka 20 ishize, ubu bufatanye bwagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubushobozi bw’Abanyarwanda binyuze muri gahunda z’uburezi, bifasha abanyeshuri barenga 700 kubona impamyabumenyi zemewe muri Amerika.

Perezida Paul Kagame yashimye ubufatanye bwaranze u Rwanda n’iyo kaminuza. Yabigarutseho mu mugoroba wo gusangira no kwishimira ibyaranze ubwo bufatanye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka