Twahagurukiye kurwanya icyabuza umwana w’u Rwanda kwiga – Munyakazi Isaac
Minisiteri y’uburezi irasaba buri wese kurwanya icyo ari cyo cyose cyabuza umwana w’u Rwanda kwiga, igashishikariza ababyeyi kurushaho gukundisha abana ishuri no kwirinda ibishuko ingeso mbi zibaganisha mu biyobyabwenge n’ubusambanyi.

Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac, kuri uyu wa kabiri taliki 16 Mutarama 2018.
Hari mu muhango wo gutaha ibyumba by’amashuri birimo Groupe scolaire Kacyiru II Perezida Paul kagame yashyizeho ibuye ry’ifatizo mu muganda wo ku itariki 29 Ukuboza 2017 yakoranye na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn.

Nubwo hari gushyirwa imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo n’afashwa na Leta bushire, ngo hirya no hino haracyagaragara ikibazo cy’abana bata ishuri, abandi bakishora mu ngeso z’ubusambanyi ndetse n’ibiyobyabwenge.
Munyakazi Isaac yavuze ko buri wese akwiye guhaguruka kugira ngo imbaraga igihugu gikoresha muri ibi byose zidapfa ubusa.
Yagize ati “Ibiyobyabwenge n’ubusambanyi ni byo byugarije cyane abana muri iyi minsi. niyo mpamvu mpamagarira buri wese, guhaguruka tukabirwanya kuko biri mu bibuza abana b’u Rwanda kwiga’’.

Ibyumba byatashywe byubatswe ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda. Muri uyu muhango zari zihagarariwe na General Fred Ibingira wavuze ko kuri bo urugamba rwo kwita ku muturage ruba rugikomeje.
Ati “Tugira uruhare mu bikorwa byinshi dufatanyije n’izindi nzego, kugira ngo dufatanye kubaka igihugu. Bimwe muri ibyo bikorwa tugiramo uruhare ni aya mashuri dutashye none. “

Ababyeyi bafite abana muri aya mashuri barishimira ko iki gikorwa kije gusubiza byinshi mu bibazo bari bafite, kandi ko biteguye gukomeza gufasha igihugu kurera, nk’uko Sengabo Furgence yabitangaje.
Ati “Niba umwana ari mu ishuri ntabwo abona umwanya wo kujya mubitamufitiye umumaro, birimo ibyo biyobyabwenge, ubwo burara, ubujura, n’ibindi. “
Muri rusange hatashywe ibyumba 26, ubwiherero 32, amasomero, ibyumba by’ikoranabuhanga, n’irerero.
Byubatswe n’inkeragutabara mu mwaka w’amashuri wa 2017 mu karere ka Gasabo, byuzura bitwaye miriyoni hafi 316 z’amafaranga y’U Rwanda.







Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|