Turacyafite abashakashatsi bakeya muri za Kaminuza - Dr. Edward Kadozi uyobora HEC

Bimwe mu bibazo bibangamiye guteza imbere ubushakashatsi no guhanga udushya mu mashuri makuru na Kaminuza harimo kubura amafaranga yakwifashishwa muri ibyo bikorwa (financing) n’abashakashatsi badafite ubumenyi n’ubushobozi buhagije, umubare wabo na bo ukaba muto.

Dr. Edward Kadozi uyobora HEC (ibumoso) na Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana (iburyo), bitabiriye inama yiga ku kuzamura ubushakashatsi no guhanga udushya mu mashuri makuru na za Kaminuza
Dr. Edward Kadozi uyobora HEC (ibumoso) na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana (iburyo), bitabiriye inama yiga ku kuzamura ubushakashatsi no guhanga udushya mu mashuri makuru na za Kaminuza

Mu gukemura iki kibazo, inzego zishinzwe uburezi mu Rwanda zirateganya gukorana n’urwego rw’abikorera (private sector) kugira ngo na bo bazemo, babe isoko y’amafaranga ifasha kuzamura ibyo bakora, binyuze mu giutera inkunga ubwo bushakashatsi n’ibikorwa byo guhanga udushya.

Ibi, Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr. Edward Kadozi, yabigarutseho, ubwo yavugaga ku mbogamizi zituma amashuri makuru na kaminuza bitabasha gukora ubushakashatsi no guhanga udushya dukenewe mu gusubiza ibibazo biri muri sosiyete.

Yagize ati “ Bavuga ko amafaranga ataboneka kugira ngo bazamure ubushakashatsi no guhanga udushya. Turimo turaganira uko twafatanya n’abikorera kugira ngo batere inkunga ubushakashatsi n’udushya duhangwa, twafasha mu guteza imbere ibyo bakora. Ikindi kibazo ni ubushobozi bw’abashakashatsi. Turacyafite abashakashatsi bakeya muri za kaminuza, cyane cyane abantu bize ku rwego rwa za Doctorat no kuzamura, kugira ngo bayobore ubushakashatsi. Icyo tureba ni ukuntu twabazamura. Ikindi ni ukureba uko udushya za kaminuza zihanga tuva muri za kaminuza tukagezwa mu bikorera, mu nganda n’ahandi.”

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu i Kigali ahateraniye inama yo ku rwego rw’Igihugu yahuje amashuri makuru na za Kaminuza, abikorera n’inzego za Leta zitandukanye, aho baganira ku guteza imbere ubushakashatsi no guhanga udushya, ndetse no kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri makuru na za kaminuza.

Abateraniye muri iyi nama barimo abayobozi mu nzego z’uburezi, abarimu, abashakashatsi, abafatanyabikorwa mpuzamahanga, n’abandi batandukanye. Bararebera hamwe uburyo bwo gutegura abanyeshuri bagendanye n’igihe hakurikijwe iterambere rigezweho ndetse n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Ibitekerezo   ( 1 )

nge nkumunyeshuri wiga kaminuza nashimangira ko hongerwa amafaranga ashorwa mu guhanga udushya ku banyeshuri bacyiga kaminuza..ndetse mu guhe abo banyeshuri barangije kwiga batarabona akazi bagashishikarizwa gukora nkabashakashatsi kandi bakabihererwamo nakazi..ibyo byafasha kubona abashakashatsi bagifite ibitekerezo byinshi kandi bikanagabanya ubushomeri muribyiruko rurangije kwiga,,murakoze

mulisa yanditse ku itariki ya: 20-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka