TSS Kabutare yatashye amazu yubakiwe na PAFP
Ishuri ryisumbuye ry’ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba rya Kabutare, tariki 5/10 ryatashye amazu ryubakiwe n’umuryango w’Ababirigi ufasha mu myigishirize y’imyuga, PAFP.
Mu mazu yatashywe, harimo ibiraro by’inkwavu, inkoko, ihene n’intama yubatswe n’abanyeshuri biga iby’ubwubatsi bo mu ishuri ryigisha imyuga rya Rwabuye (VTC). Harimo ndetse n’ibiraro by’inka n’ingurube na byo byasanwe n’aba banyeshuri.

Mu mazu yatashywe harimo n’inzu nini zari zisanzwe muri iki kigo PAFP yasannye inashyiramo ibikoresho byo kwifashisha mu masomo ajyanye no gutunganya umusaruro (food processing) w’ibinyampeke, imbuto, amata n’inyama, ndetse na Laboratwari y’abaveterineri.
Umuyobozi w’ishuri rya Kabutare Nkusi Christophe yashimiye uyu muryango ku nkunga wabateye, anagaragaza ko n’ubwo bigisha ubuhinzi, bagifite ikibazo cyo kuhira imyaka bahinga.

Yifuje rero ko ikigo cyita ku myuga n’ubumenyingiro (WDA), cyazabafasha kuzakemura iki kibazo. PAFP yafashije no mu kugena gahunda zo kwigisha imyuga
Uretse aya mazu yatashywe kuri TSS Kabutare, kuva mu mwaka wa 2010 umuryango PAFP wagiye ufasha ibigo bimwe na bimwe byigisha imyuga byo mu Ntara y’Amajyepfo mu myigishirize: kugena amasomo azigishwa n’uburyo azigishwa no guhugura abarimu bayigishamo. Ibi byose ngo byatwaye amayero agera kuri Miliyoni 11.

Dr. Barnabé Twabagira, umuyobozi wa IPRC-South, ari naryo shuri rikuriye andi yigisha imyuga mu Ntara y’Amajyepfo, ati “Bagiye banaduhuza n’abo mu bihugu byateye imbere mu myigishirize y’imyuga, urugero nk’Abadage.
Bagiye baza bakatwereka uko twakwigisha, banaduhuza n’abikorera kugira ngo tumenye abakozi bakeneye natwe tubabahugurire.”
Biteganyijwe ko ibikorwa bya PAFP bizarangirana n’uyu mwaka wa 2015. Erwin De Wandel, yatashye ibikorwa bya PAFP muri TSS Kabutare, nk’uwari uhagarariye igihugu cy’Ububirigi.
Yavuze ko biyemeje gufasha ibigo byigisha imyuga n’ubumenyingiro kuko babonaga hari Abanyarwanda batabasha gukomeza amashuri, bakabaho nta buryo bufatika bwo kwitunga bafite.
Atekereza ko mu gihe kiri imbere, umubare mwinshi w’urubyiruko bazaba babasha kwibeshaho. Ati “Ni umurongo mwiza Leta y’u Rwanda yashyizeho ngo urubyiruko rubone imirimo.”
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Eeh! Amazu aciriritse nkayo aracyatahwa mu Rwanda? Abaterankunga se bo ntabwo bagendera ku gishushanyo-mbonera hamwe n’ icyerekezo 2020?