Stella Matutina: Batashye inyubako yuzuye itwaye amafaranga abarirwa muri Miliyoni 700

Nyuma y’aho bitabiriye inama y’ababyeyi bamwe muri bo bakanyagirwa, biyemeje kubakira inzu mberabyombi ishuri ryisumbuye rya Stella Matutina rirererwamo abana babo nk’ikimenyetso cyo kwibohora byuzuye.

Perezida wa komite y’ababyeyi bagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi nyubako, Dr Ntaganira Vincent, yatangarije KigaliToday ko ibi babigezeho biturutse ku musaruro wo gushyira hamwe hagati yabo n’ubuyobozi bw’ishuri ndetse ko bishimiye ko bayitashye mu kwezi kwa Nyakanga mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi wo Kwibohora.

Dr Ntaganira yagize ati “Ni ibyishimo utabona uko uvuga, mu gihe nk’iki cyo Kwibohora. Nk’ababyeyi barerera muri Stella twibohoye inzu ya nyakatsi, kuko inzu twari dufite ntiyari ifite ubushobozi bwo kutwakira.”

Ku ruhande rw’ishuri, Umuyobozi mukuru waryo Soeur Kankindi Christine asanga iyi nyubako ari igisubizo ku burezi butangirwa muri iri shuri kuko hari amasomo cyangwa se ibiganiro byasabaga guhuriza hamwe abanyeshuri bose ariko hakabura uburyo bikorwamo kubera inzu mberabyombi bari bafite ari nto.

Iyi nzu mberabyombi y’ishuri ryisumbuye rya Stella Matutina yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyoni 700 umushinga wo kuyubaka ukaba waratangiye mu myaka ibiri ishize ubwo hari habaye inama y’ababyeyi bamwe muri bo ntibabashe kuyikurikirana bakaza kunyagirirwa hanze. Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera kuri 800 bicaye neza.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri turabashima mureraneza!arko nifuzagako mwazashyiraho cantine igihe twasuye abana tukagira icyo tubagueira muriyo cantine.kuza imbere y’ umwana hanyuma ukamusezera ugataha nibura ntakantu umuguriye murikumwe.numva ikibi ari uko hari ibyava hanze bikinjira ,ark ibyambere mukigo mwabitekerezaho

Alias yanditse ku itariki ya: 16-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka