SOS Rwanda yiyemeje gukorera ubuvugizi abana batarerwa n’ababyeyi babo

Umuryango SOS Rwanda wita ku mpfubyi n’abandi bana batereranywe, watangiye gahunda y’imyaka itatu yo gukorera ubuvugizi abana batarerwa n’abababyaye.

Musengimana Julienne ashimira SOS-Rwanda yamuhaye igishoro cyamufasha kurera abana barimo n'abo yakiriye batari abe bwite
Musengimana Julienne ashimira SOS-Rwanda yamuhaye igishoro cyamufasha kurera abana barimo n’abo yakiriye batari abe bwite

Mu rwego rwo kwita ku bana batagira kirengera ndetse no guhangana n’ibibazo bahura nabyo, SOS Rwanda ibinyujije mu mushinga wayo CISU (Community Action for Quality Alternative Care) yatangiye kwita ku bana 50 barerwa n’imiryango yabakiriye mu mirenge ya Nyamirama, Ruramira na Mukarange mu karere ka Kayonza.

Nk’uko umuhuzabikorwa w’uyu mushinga Kagaju John abivuga, ngo birakwiye ko Leta ishyiraho ingengo y’imari yo kwita ku bana barerwa mu miryango yabakiriye.

Usibye ubukene butuma bavuga ko badashoboye kubaha iby’ibanze, bamwe mu barera abana batandukanye n’imiryango yabo bariyemerera ko nta mpuhwe za kibyeyi babagirira batabanje kubihugurirwa.

Mukandahinyuka Emerance utuye i Mukarange, ni umubyeyi w’abana batanu ariko yongeyeho uwa gatandatu w’umukobwa yatoye mu mihanda ya Kayonza.

Agira ati ”Uwo mwana namufashe afite imyaka nka 12 ambwira ko agiye gushaka ababyeyi be i Kigali, nkimufata yarigungaga ariko ntabwo byanciye intege kuko nzi neza ko umwana ari uw’igihugu.”

Musengimana Julienne utuye i Nyamirama, we avugana ikiniga yatewe n’uko murumuna we arwariye i Ndera, akaba yaramusigiye abana babiri biyongera kuri batatu yibyariye.

Avuga ko bahungabaniye k’umugabo washakanye n’uwo murumuna we ufite uburwayi bwo mutwe, kuko (uwo mugabo) ngo afite undi mugore.

Musengimana agira ati: “Hari igihe uwo murumuna wanjye yorohewe ajya gusura umwe mu bana be wari urerewe kwa muka se, umwana amubonye ararira asaba ko nyina atamusiga”.

“Naje kumenya ko muka se yari yamutegetse kwitekera inkono ya wenyine. Ukibaza uburyo umwana w’imyaka 12 yitekera inkono ya wenyine bikakuyobera!”

N’ubwo Mukandahinyuka na Musengimana bemeye kurera abana batibyariye, ngo ntibazi uburyo bari kuba babayeho kubera ubukene no kutamenya uburyo bita ku bana batari ababo, iyo batagobokwa na SOS-Rwanda.

Mukandahinyuka agira ati:”Amahugurwa twahawe na SOS Rwanda yaduhaye ubundi bufasha mu mitima yacu, kuko nahinduye imvugo ndeka kubwira umwana ngo ni cya kindi”.

Kagaju John asaba Leta kugira igenamigambi ryihariye ku bana batarerwa n'ababyeyi babo bwite
Kagaju John asaba Leta kugira igenamigambi ryihariye ku bana batarerwa n’ababyeyi babo bwite

Mukandahinyuka na Musengimana ni bamwe mu bahagarariye imiryango 38 irera abana batari ababo SOS-Rwanda yahaye igishoro kingana n’amafaranga 174,400 buri wese ngo abafashe gushaka icyo bakora cyabunganira ndetse no kurera neza abana bafashe.

Musengimana ashimira SOS Rwanda avuga ko igishoro wamuhaye kizamufasha gucuruza.

Uyu muryango kandi wageneye abana barerwa n’abandi batari ababyeyi babo, ibikoresho binyuranye bikenerwa mu buzima ndetse bakaba banabishyurira amafaranga y’ishuri.

Mukandahinyuka urera umwana utari uwo yabyaye, avuga ko mbere yo guhugurwa na SOS yateraga uwo mwana ibikomere biruta ibyo yatewe no kutagira umuryango
Mukandahinyuka urera umwana utari uwo yabyaye, avuga ko mbere yo guhugurwa na SOS yateraga uwo mwana ibikomere biruta ibyo yatewe no kutagira umuryango

Umuhuzabikorwa w’umushinga CISU, Kagaju John agira ati:”Mu ngengo y’imari y’Igihugu habamo igice cyagenewe gufasha abatishoboye, byaba byiza cyane Leta iteganyije ingengo y’imari yagenerwa aba bana”

Umuyobozi ushinzwe amahugurwa muri SOS, Nyirinkwaya Serge avuga ko avuga ko hakenewe ubukangurambaga ku burenganzira bw'abana
Umuyobozi ushinzwe amahugurwa muri SOS, Nyirinkwaya Serge avuga ko avuga ko hakenewe ubukangurambaga ku burenganzira bw’abana

Umuyobozi ushinzwe amahurwa muri SOS-Rwanda, Nyirinkwaya Serge avuga ko amahame 42 y’Umuryango w’Abibumbye agenga uburenganzira bw’abana, ateganya ko nta mwana ugomba kurerwa n’abandi bantu batari ababyeyi be bwite.

Icyakora bitewe n’uko isi yibasirwa n’ibyago birimo intambara, ibiza n’indwara bigatuma abana batandukanywa n’ababyeyi, aya mahame avuga ko umwana wese wakirwa n’undi muryango utaramubyaye agomba guhabwa ibikenewe byose bituma yiyumva nk’uri muri wa muryango yatakaje.

Umwana ntagomba kugerwaho n’ingaruka mbi ziterwa n’ibyemezo byafashwe n’abamubyaye cyangwa abamurera, ahubwo ngo agomba kurindwa inzara n’ubundi bukene bwose, kwiga no gufashwa kugera ku ntego y’ikirenga y’impano yifitemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka