“Smart Classroom” izafasha kongera ireme ry’uburezi

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko kuri buri shuri hagiye gushyirwa ibyumba by’ikoranabuhanga bikazafasha u Rwanda kugera ku cyerekezo 2020-2030.

Inama yitabiriwe n'inzego zitandukanye zifite aho zihurira n'uburezi
Inama yitabiriwe n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’uburezi

Byavugiwe mu nama MINEDUC yagiranye n’abafatanyabikorwa bayo kuri uyu wa 18 Ukwakira 2016.

Ikaba yari igamije kureba aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa intego z’icyerekezo cy’isi 2020-2030 mu rwego rw’uburezi, kugira ngo bugere kuri bose kandi bufite ireme.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac, avuga ko kimwe mu bizafasha u Rwanda kubigeraho ari ikoranabuhanga.

Yagize ati “Ubu hari gahunda nshya yo gushyira mu mashuri yose ibyumba byorohereza abana kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga (Smart Classroom), ku buryo bizunganira ubumenyi bw’umwana akazavamo uwifuzwa ku isoko ry’umurimo”.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Munyakazi Isaac
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Munyakazi Isaac

Ikindi kigomba kwitabwaho ngo ni uko abana bose bageze igihe cyo kwiga bagana ishuri, cyane ko biri mu burenganzira bwabo, nk’uko Munyankazi akomeza abivuga.

Ati “Imibare yerekana ko ubwitabire mu mashuri y’ibanze mu Rwanda buri kuri 98%. Ibi ntabwo bishimishije kuko mu cyerekezo cy’igihugu ubu bwitabire bugomba kuba 100%, ari yo mpamvu turimo gukora ibishoboka byose ngo 2% gasigaye kagerweho”.

Uhagarariye ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe uburezi (UNESCO) mu Rwanda, Peter Wallet, avuga ko iyi nama ireba ibintu binyuranye ibihugu bigomba kuzuza.

Ati “Tugomba kureba ibyo ibihugu bigenda bigeraho birimo ibikorwa remezo bijyanye n’amashuri, amahugurwa abarimu bahabwa, ubumenyi abana barangiza amashuri abanza bagaragaza n’ibindi”.

Avuga ko kuba u Rwanda rwaratangiye gushyira mu bikorwa ahunda y’uburezi kuri bose, ari intambwe ikomere rwateye muri iki cyerekezo.

Peter Wallet uhagarariye UNESCO mu Rwanda
Peter Wallet uhagarariye UNESCO mu Rwanda

Iyi nama ije ikurikira iheruka kubera i New York muri Leta Zunze Umwe za Amerika muri Nzeri 2015.

Yari yahuje ibihugu byinshi mu rwego rwo gushyiraho intego z’iterambere rirambye mu cyerekezo 2020-2030. Izashyizweho icyo gihe ni 17 zirimo imwe ijyanye n’uburezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka