Senateri Ntawukuriryayo ahamya ko ntawakora ubushakashatsi atarize imibare

Abasenateri bagize komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage, uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage banenze urwego ubushakashatsi bukiriho mu Rwanda basaba Minisiteri y’uburezi kubuzamurira ubushobozi.

Senateri Ntawukuriryayo avuga ko gukora ubushakashatsi bisaba ko umuntu aba yarize imibare, ubutabire n'ubugenge
Senateri Ntawukuriryayo avuga ko gukora ubushakashatsi bisaba ko umuntu aba yarize imibare, ubutabire n’ubugenge

Byari mu nama nyunguranabitekerezo abasenateri bahuriyemo n’abayobozi bo muri Minisiteri y’uburezi, mu Nteko Nshinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe wa Sena kuri uyu wa kabiri tariki ya 09 Mutarama 2018.

Muri iyo nama yari igamije kureba urwego ubushakashatsi no guhanga udushya bigezeho mu Rwanda, abasenateri bagaragaje ko ubushakashatsi bwo mu Rwanda bukiri hasi ugereranyije n’ubukorerwa mu bindi bihugu.

Abasenateri bagaragaje ko ubushakashatsi bushobora guteza imbere igihugu bugomba gushingira ku ireme ry’uburezi ritangwa neza kuva mu mashuri abanza kugeza muri za kaminuza n’amashuri makuru.

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwanyuze mu bibazo birukomereye, hakwiye kwitabwa ku ndangagaciro z’ubushakashatsi.

Agira ati “Ni byiza ko duhuye na Minisiteri y’uburezi nyuma y’ibiganiro twagiranye n’abandi. Tugiye mu burezi bw’uyu munsi n’ibibazo barwana nabyo, njye bintera ibibazo kandi mpora mbivuga, ntabwo ushobora gukora ubushakashatsi utarize imibare.”

Akomeza agira ati “Ntabwo ushobora kumbwira ngo umuntu azakora ubushakashatsi mu gihe yavuye mu mashuri abanza yiga akajya mu yisumbuye yiga akazajya muri kaminuza yiga ariko atiga imibare, ubutabire n’ubugenge.”

Senateri Prof Laurent Nkusi we yagaragaje ko ubushakashatsi bwo mu Rwanda bukomeje kubangamirwa na byinshi.

Agira ati “Ubushakashatsi bwo mu Rwanda bukwiye kuva ku rwego ruriho bukazamuka ku buryo buhangana n’ubw’abandi bari ku rwego mpuzamahanga kuko aribyo bituma buhabwa agaciro.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya yavuze ko Minisiteri y’uburezi n’izindi nzego bafatanya bagiye kongera gukora ibishoboka byose kugira ngo hakorwe ubushakashatsi.

Agira ati “Muri za kaminuza harimo intege nke mu bushakashatsi ariko Minisiteri y’uburezi yarabihagurukiye ngo harebwe uko bwatezwa imbere.”

Abayobozi muri MINEDUC bitabye Inteko ku kibazo kirebana n'ubushakashatsi
Abayobozi muri MINEDUC bitabye Inteko ku kibazo kirebana n’ubushakashatsi

Rwamukwaya yijeje ko ingengo y’imari idahagije ishyirwa mu bushakashatsi hari kwigwa uburyo yakongerwa buri rwego rufite aho ruhuriye n’ubushakashatsi rukabigiramo uruhare binyuze mu kigega kizashyirwaho.

Mu Rwanda ubu habarirwa abashakashatsi 721 nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’uburezi ari nayo ikurikirana ibikorwa byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

NTAWADUFASHA NGO ADUKORERE UBUSHAKASHATSI KU NTEKO NSHINGAMATEGEKO YACU? NDETSE N’UMUTWE WA SENATE?

YABA AGIZE NEZA CYANE!!

Patriot yanditse ku itariki ya: 11-01-2018  →  Musubize

Nyuma yo gusoma ibitekerezo binyuranye bikubiye mu mitekerereze ya bamwe mu bashakashatsi ubu bivugwa ko mu Rwanda , abanyarwanda 721 aribo bashashakatsi bemewe mu rwego mpuzamahanga, nasanze hakwiye gukorwa ubushakashatsi ku mateka y’uburezi mu Rwanda. Ibyo bizatuma abashaka ko uburezi bwakwibanda cyane cyane ku mibare ndetse n’abandi bakibanda ku izamurwa ry’ingengo y’imari barushaho kutugaragariza neza ishusho nyayo y’imiterere y’uburezi mu Rwanda guhera 1929 kugeza none ndetse binashobotse bakinjira mu mizi mu mateka y’itorero mu Rwanda.

Ntarugera François

Ntarugera François yanditse ku itariki ya: 10-01-2018  →  Musubize

njye numva ubushakashatsi butandukanye kuburyo ntahita mfata umwanzuro ko ubushakashatsi buzakorwa n’abize imibare gusa. none se ubu tuvuge ko u rwanda nta bantu bize imibare rufite? nonese niba rubafite kuki hakirimo icyo kibazo. njye numva ibyo umuntu yaba yarize byose yakora ubushakashatsi bitewe na domaine y’ubwo bushakashatsi. niba kandi hanzuwe ko ubushakashatsi bukorwa n’abize siyansi navuga ko u rwanda twagakwiye kuba turi mu mwanya mwiza mu guteza imbere ubushakashatsi kuko dufite abantu banshi barandije kugeza ku rwego rwa kaminuza. leta ntiyahwemye gushyira imbaraga mu masomo ya siyansi. ngira ngo murabizi ko hari igihe cyageze abiga siyansi hagafatirwa ku manota make cyane kugira ngo bige kaminuza, bagahabwa inguzanyo iruta iy’abiga andi masomo, bakagira amahirwe yo kwiga hanze. ni amahirwe menshi bagiye bahabwa abize ibyo twita ibisosi batahawe.
None se niba bimeze bityo kuki urwego rw’ubushakashatsi rugumya kuba hasi?

Elie yanditse ku itariki ya: 10-01-2018  →  Musubize

Everything that can be counted does not necessarily count; everything that counts cannot necessarily be counted.” -Albert Einstein

Ben yanditse ku itariki ya: 10-01-2018  →  Musubize

Everything that can be counted does not necessarily count; everything that counts cannot necessarily be counted.” -Albert Einstein

Ben yanditse ku itariki ya: 10-01-2018  →  Musubize

Everything that can be counted does not necessarily count; everything that counts cannot necessarily be counted.” -Albert Einstein

Ben yanditse ku itariki ya: 10-01-2018  →  Musubize

Ariko ndumva iki KIGEGA cyera cyarahozeho. Najya numva abitwa BA KARENZI bakora ubushakashatsi ku miyinzi. Sinzi ibintu bisa na ENERGY mu miyenzi yakoragaho. Ubanza cyarabarizwaga muri PEREZIDENSI. YES, IKIGEGA kirakwiye kandi kiremereye. Ariko cyatandukana na gahunda ya buri kigo, ministère, etc... NDETSE mu guha ibyangombwa inganda, n’izindi entreprise, bage bagaragaza ingengo y’imari izashyirwa mu BUSHAKASHATSI.Kandi mu raporo y’imikoreshereze y’imari, amafaranga yagiye mu bushakashatsi abonekemo. NTABUSHAKASHATSI NTA TERAMBERE.

G yanditse ku itariki ya: 10-01-2018  →  Musubize

afite raison hon senator.ya programme ya kera yo kwiga byose yari nziza.abanheshuri bajya kwiga hanze n ibo babibona.mu bihugu byo hanze imibare ni ibanze.waba wiga droit, waba eiga lettre waba wiga biologie.mwiga imibare.n iyo yaba ari mike ugereranije n abiga amasomo abamo imibare ariko urayiga tu.nta reme ry uburezi ritagira imibare!!mushishoze niyo nwakora ku ngengo y imari mudahinduye programme uburyo mwigisha ubwo bushakashatsi bw udushya sinzi ko bwazagerwaho!!kdi abana b abanyarda bagira umuhate bakunda kwiga.nimubahe amahirwe rero ariko amahirwe meza.azagira icyo abagezaho!murakoze

bbbb yanditse ku itariki ya: 9-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka