Rutsiro: Ubuyobozi buragerageza kumufasha gusubira mu ishuri nyuma y’imyaka ibiri yari amaze yararivuyemo

Nyuma y’imyaka ibiri ahagaritse amashuri kubera amikoro n’uburwayi bw’ababyeyi be, Josiane Uwimana w’imyaka 18 utuye mu karere ka Rutsiro agiye gusubira mu ishuri abifashijwemo n’ubuyobozi bw’akarere.

Uwimana yahagaritse amashuri akigera mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2012 bitewe no kubura amafaranga y’ishuri hamwe n’uburwayi bw’ababyeyi be bombi bwatumaga agomba kubaba hafi no kubashakira ikibatunga.

Uretse kurwaza nyina wendaga kwitaba Imana, Uwimana ngo hari igihe cyageraga bakamusohora mu ishuri kubera ko hari amafaranga ku ishuri bamutumye mu gihembwe cya mbere ibihumbi bibiri n’amafaranga ibihumbi 10 by’imyenda y’ishuri, ndetse n’amafaranga y’isuka atabashije gutanga bitewe n’uko iwabo ngo nta bushobozi bafite bwo kubimubonera.

Nubwo uyu mwana utuye mu kagari ka Shyembe mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro avuga ko yaretse ishuri kubera ubukene n’intege nke z’ababyeyi, ubuyobozi buvuga ko bwageregeje kenshi kumva ikibazo cye ariko ntagaragaze ubushake.

Akiva mu ishuri, abayobozi ngo bazaga kumureba mu rugo bakamubaza impamvu yataye ishuri akababwira ko adashobora gusubira ku ishuri kandi nyina yenda gupfa, ko ari we umurwajije kandi ko nta bushobozi afite bwo kubona ibyo ku ishuri bamusaba.

Uwimana avuga ko atari we wavuye mu ishuri ku bushake kuko yumvaga ashaka kwiga nk’abandi. Kuba atarabashije gukomeza kwiga ngo yumva hari byinshi yahombye, akababazwa n’uko ahura n’abanyeshuri biganaga mu mwaka wa mbere, bakaba bagiye kwimukira mu mwaka wa gatatu muri 2014, bakamubwira nk’ibintu mu cyongereza ariko we ntabashe kubyumva.

Uwimana arasekura isombe ngo ashakire ababyeyi be na barumuna be icyo bararira.
Uwimana arasekura isombe ngo ashakire ababyeyi be na barumuna be icyo bararira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Shyembe mu murenge wa Gihango, Mugiraneza Naason, avuga ko uwo mukobwa akimara kuva mu ishuri we n’abandi bayobozi bafatanya bagiye mu rugo iwabo w’uwo mukobwa inshuro zirenze eshanu bari muri gahunda yo gusubiza abana mu ishuri.

Uwo mukobwa we ngo yabanje kubacika aragenda, ajya kuba ahantu batabashije kumenya, yumvise ko byibagiranye arongera agaruka iwabo. Abayobozi barongeye basubirayo bigisha ababyeyi, ababyeyi bemera ko bazahita bamusubiza mu ishuri, ariko ntibabikora.

Abayobozi ngo bongeye gusubirayo bajyanywe no kureba impamvu ababyeyi be batamusubije mu ishuri, ariko ababyeyi be bavuga ko batazi aho aherereye. Icyo gihe umuryango we ngo nta kibazo cy’ubushobozi buke wagaragazaga.

Uwo mukobwa we ngo yavugaga ko akuze, adashaka kwiga, kandi ko no mu ishuri byamunaniye, bamubwira ko izo mpamvu nta shingiro zifite, bamutegeka gusubira mu ishuri, aho gusubirayo, ahita ava mu rugo ajya kuba ahantu batabashije kumenya.

Abayobozi baketse ko ababyeyi ari bo bamubuza kujya mu ishuri bafata gahunda yo kubahana, babaca amafaranga ateganywa n’itegeko mu rwego rwo kubakangurira kumusubiza mu ishuri, ariko bigaragara ko ntacyo byaba bikemuye kuko umwana atagaragaraga mu rugo ngo ababyeyi bamusubize mu ishuri.

Umuyobozi w’akagari ka Shyembe avuga ko muri iyi minsi batari baramenye ko uwo mwana yagarutse iwabo mu rugo, none bakaba bagiye kongera kumukurikirana kugira ngo nibasanga impamvu atiga ari ukubera ko umuryango we utishoboye, azashakirwe ubufasha asubire mu ishuri, ku buryo mu mwaka wa 2014 yasubira mu ishuri, ariko na we akagaragaza ubushake ntiyongere gutoroka ngo bamubure.

Uwo muyobozi avuga ko ubusanzwe iyo bigaragaye ko ari ikibazo cyo kutishobora k’umuryango, umunyeshuri ahita ashyirwa muri umwe mu mishinga itera inkunga nka CARITAS, HIGA UBEHO, Global Fund, agahabwa ubufasha burimo ibikoresho, amakayi n’ imyenda y’ishuri.

Uwimana avukana n’abandi bana batatu akaba ari we mukuru. Iyo abonye umuntu umuha ikiraka cyo kumuhingira kuva mu gitondo kugeza saa sita akamuhemba amafaranga 500 ahita ajya kuyahahisha ibyo gutunga ababyeyi be na barumuna be.

Ati “njya gukorera amafaranga nkabagurira ikintu cyose bifuza kugira ngo ndebe ko bakoroherwa, kugira ngo dukomeze kubabona mu maso yacu.”

Iyo agira amahirwe yo gukomeza kwiga ngo yari kuzabona akazi akibeshaho neza nk’abandi. Yagize ati “iyo mbasha kwiga nkarangiza, nkabona n’akazi nari kubasha kwigurira nk’amatungo ngafasha na barumuna banjye bakiga na bo bakabasha kwibeshaho.

Uwimana yifuza gusubira ku ishuri ariko ibibazo by’iwabo mu rugo bikamubangamira. Abonye ubushobozi ngo yasubirayo cyangwa se akajya no kwiga imyuga.

Ababyeyi be babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA, bakaba bari no ku miti bavuga ko babonye icyo barya gihagije, bashobora kongera bakagira ingufu noneho bakajya kwikorera ibiraka, wa mwana na we akabasha gusubira mu ishuri. Abo babyeyi bifuza ko babonye umugiraneza wabafasha gutangira umwana wabo ibyo asabwa ku ishuri bakwemera bakabaho nabi bakagerageza gukoresha intege nke bafite ariko umwana wabo akiga.

Uwimana wigaga mu mashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Rugote hafi yo mu rugo iwabo avuga ko ababyeyi be atari bo bamubujije kwiga, ahubwo ko byatewe n’ubukene bwo kutabona amafaranga ku ishuri bamusabaga ndetse n’intege nke z’ababyeyi.

Ngo yageraga mu rugo agasanga ababyeyi be bararembye, biba ngombwa ko areka ishuri, ajya kubarwaza no gukorera amafaranga yo kubatunga. Ngo hari n’igihe nyina yigeze kuremba ajya mu bitaro amarayo amezi abiri, uwo mwana w’umukobwa ari we umurwaje.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka