Rusizi: Impano mu rubyiruko zidindizwa n’ibikorwa remezo bidahagije

Urubyiruko rutuye mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, rurasaba ubuyozi kongera ibikorwaremezo by’imyidagaduro kuko bikiri ku kigero cyo hasi.

Urubyiruko rwo muri Bugarama rwifuza ko ibikorwaremezo by'imyidagaduro byakongerwa
Urubyiruko rwo muri Bugarama rwifuza ko ibikorwaremezo by’imyidagaduro byakongerwa

Bemeza ko ibyo bikorwa ari byo bybafasha kuzamura impano zibihishemo, kuko batabona aho bazigaragariza kugeza ubu.

Philibert Nshimiymana umwe muri uru rubyiruko, avuga ko muri iki kibaya hagaragara urubyiruko rwinshi ariko ruba mu bwigunge.

Agira ati “Hari impano nyinshi zipfa, hari abantu benshi batabona umwanya wo kuzigaragaza bitewe n’uko ntabibuga bihari bihagije. Kubona umwanya wo kubyitoza n’ibindi ariko izo mbogamizi zivuyeho twabona abantu b’abahanga bafite impano.”

Iki kibazo kiragenda kibonerwa umuti nyuma y’aho umushinga w’abongereza “Hands around the World” uhubakiye ibibuga bibiri bigezweho by’umukino wa Basketball bishobora gukinirwaho n’uwa Volleyball.

Kimwe cyubatswe ku ishuri ribanza rya Mihabura, ikindi cyubkwa ku rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Paulo Muko.

Ndagijimana Japhet, umuyobozi w’ishuri rya Mihabura, avuga ko ikibuga bakimara kukibubakira, batangiye kubona impano zari zarazimiye kuko iryo shuri ryahise ryegukana ibikome bitandatu.

Ati “Ibi bikombe twabobonye nyuma y’aho badufashije mu bijyanye n’imyidagaduro bakatwubakira ikibuga cya basketball. Muri uyu murenge nta kibuga na kimwe cy’uyu mukino cyari gihari.”

Kimwe mu bibuga byubakiwe abanyeshuri mu kibaya cya Bugarama
Kimwe mu bibuga byubakiwe abanyeshuri mu kibaya cya Bugarama

Ikibuga cyubatswe mu mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagitifu Paul Muko cyo ni gishya kuko ari bwo kigitahwa ku mugaragaro.

Urubyiruko rwo muri iryo shuri rwemeza ko impano zaracecetse zigiye gutangira kwigaragaza, nk’uko Igiraneza Leonce wiga muri urwo rwunge abyemeza.

Ati ”Kuba ikibuga cyabonetse uyu munsi turizera ko abazabasha kugeza u Rwanda ku rubuga mpuzamahanga mu myidagaduro. Ahanini byicwa no kutagira aho dukorera imyitozo bigatuma impano dufite zidupfubiramo.”

Hagenimana Jean de Dieu ushinzwe uburezi muri aka karere, avuga ko izo mpano bazazubakiraho mu gukomeza gukora ibishoboka byose ngo urubyiruko ruzamure impano zarwo.

Ati “Iyo ibibuga nkibi bibonetse mu by’ukuri bidufasha kugera ku ntego twihaye zo guteza imbere imyidagaduro, tunashima n’abafatanyabikorwa mu burezi bagenda babidufashamo.”

Umushinga Hands around the world ukorana n’akarere ka Rusizi kuva muri 2010. Umaze gufatanya n’aka karere kubaka ibyumba by’amashuri ku rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Muko, Ishuri ribanza rya Mihabura, irya Nyakagoma na Kibangira yose yo mu kibaya cya Bugarama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka