Rusizi - Hafashwe abakoresha abana imirimo ivunanye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Werurwe 2019, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwatangiye umukwabu uzahoraho wo gukura abana mu mirimo ivunanye bakoreshwa na bamwe mu bantu baba babahaye akazi kandi batujuje imyaka.

Aba ni bamwe mu bana bafashwe bataye amashuri
Aba ni bamwe mu bana bafashwe bataye amashuri

Umukwabu wo gushakisha aba bana no gufata ababakoresha watangiriye mu mugi wa Rusizi, ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’umutekano bagenda bareba aho abo bana baherereye mu bice bitandukanye by’umugi.

Abenshi mu bana bahise baboneka ku ikubitiro basanzwe mu mirimo y’uburobyi, mu isoko bikorera imizigo, ubucuruzi ndetse n’abana bareba amafirimi mu tubari. Benshi muri aba bana bavuga ko bacikije amashuri bajya gushaka ubuzima ndetse ngo hari n’abatumwa n’ababyeyi babo.

Umwana w’imyaka 12 twaganiriye yagize ati”bamfashe naje gushaka imibereho ababyeyi nibo baba banyohereje barambwira ngo njye gushaka ibyo turarira.”

Mugenzi we nawe w’imyaka 13 yungamo ati” maze myaka ibiri nararetse ishuri narivuyemo kubera ubushobozi buke, ubu ncuruza isambusa abo nkorera bakampemba ibihumbi 7,000 ku kwezi.”

Bamwe mu bafatanywe abana bemera amakosa ariko ku rundi ruhande bakavuga ko ari ugufasha abana ngo badafite uko bagira.

Niragire Olivier yafatanywe umwana amujyanye kumufasha gucuruza ihene.

Mukayisenga Alphonsine yafatanywe abana babiri umwe yafatiwe mu mujyi ari gucuruza isambusa. Uyu mudamu we avuga ko yari abamaranye icyumweru mu nzu abe bajya kwiga ariko aba akirirwa abakoresha imirimo itandukanye.

Asobanura ko atazi aho baturutse akanavuga ko ari impuhwe yabagiriye kuko ngo bari babuze aho kuba.

Habiyaremye Frodouard Umukozi w'akarere ushinzwe ubugenzuzi bw'umurimo mu karere ka Rusizi hagati avuga ko bagiye guhana abafatanywe abana
Habiyaremye Frodouard Umukozi w’akarere ushinzwe ubugenzuzi bw’umurimo mu karere ka Rusizi hagati avuga ko bagiye guhana abafatanywe abana

Ati ”ese nimba narabagiriye impuhwe barajya kumfunga kubera ko natoye abana nkabagirira neza cyakora sinzi aho baturutse kuko sijya mbona umwanya wo kubaganiriza.”

Habiyaremye Frodouard Umukozi w’akarere ushinzwe ubugenzuzi bw’umurimo mu karere ka Rusizi yavuze ko uyu mukwabu uzakomeza ari na ko barushaho guhana bihanukiriye abazajya bagaragarwaho gukoresha abana imirimo itari iyabo.

Ati”uyu munsi hagaragaye imirimo y’ubwoko butatu ikoreshwa abana. Hamwe ni mu burobyi, ahandi ni hano mu isoko aho bagenda bikoreye imizigo y’abantu, hari abandi babakoresha mu rugo kubera ko babahemba make, duhereye uyu munsi aba bafashwe barahabwa ibihano bijyanye n’itegeko hari abahabwa igihano kirenze miriyoni y’amafaranga y’u Rwanda.”

Biteganyijwe ko uyu mukwabu uzagera mu mirenge yose kandi ukazahoraho mu gihe cyose abana bakigaragara mu mirimo itari iyabo kandi barataye amashuri.

Kuri uyu munsi wa mbere hakaba hafashwe abana babarirwa muri 30, abenshi bakaba ari abaturuka mu mirenge y’icyaro y’akarere ka Rusizi no mu karere ka Nyamasheke gaturanye na Rusizi bavuga ko baba baje gushakira imibereho mu mugi wa Rusizi.

Ahatungwa agatoki hakunze kugaragara bene aba bana ni mu kiyaga cya kivu,mu mirima y’icyayi mu mirima y’umuceri mu kibaya cya Bugarama, mu isoko riri rwagati mu mugi wa Rusizi utaretse no mu maresItora ndetse no mu ngo z’abagaragara ko bishoboye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bravo ku Karere ka Rusizi.Ntubona ahubwo.Ureke ba bandi birirwa bashyidikana Mwalimu na Directeur ngo abana bataye ishuri.Ibi bikozwe mu ngo z’abifite abana baboneka bakajya ku ishuri.

Mubishimirwe rwose.

Minani yanditse ku itariki ya: 27-03-2019  →  Musubize

Merci et courage! Frodouard uwo asanzwe ari Umukozi ushoboye kandi ucisha make. Namuherukaga muri Komisiyo ya Demob akuriye Intara y’Amajyepfo na bwo yakoraga akazi ke neza muri disipulini.

Kirenga yanditse ku itariki ya: 30-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka