Rusizi: Abiga Ubumenyingiro ngo ntibahabwa umwanya uhagije wo gushyira mu ngiro ibyo biga

Bamwe mu Ubumenyingiro mu rwunge rw’amashuri rwa Gihundwe ruherereye mu karere ka Rusizi, basaba bakongererwa amasaha yo gushyira mu bikorwa ibyo biga.

Kongera aya masaha ngo bizabafashakurushaho gucengerwa n’ibyo biga, bityo bakazasoza abmashuri bafite ubumenyi bujyanye n’icyerekezo cy’igihugu cyo kwihangira imirimo badategereje akazi muri Leta.

Aba banyeshuri basobanura ko amasomo yo gushyira mu bikorwa ibyo biga mu makaye (Practices) ahabwa amasaha abiri gusa mu cyumweru, mu gihe ayo biga mu makaye bandika ahabwa amasaha arindwi.

Aha basaba ko amasaha yo gushyira mu ngiro ibyo baba bize yakongerwa igihe kuko abafasha cyane kurushaho gucungerwa n’ ibyo biga, bikazabafasha kwihangira imirimo nyuma yo kurangiza ishuri.

Mugiraneza Jean Claude yagize ati” Twize iby’amashanyarazi, twiga ibyo gukora amasabune n’ubundi bumenyingiro butandukanye, ariko kubera ko tutabona umwanya uhagije wo kubishyira mu ngiro, ndamutse mbonye akazi muri Leta byangora kugakora neza, kandi ntanakabonye kwihangira imirimo ntubyanyorohera."

Kanyabigega Deo, umwe mu babyeyi bize hambere avuga ko mu gihe cyabo bigaga buzuza amakaye bagafata mu mutwe cyane ariko batazi kuba bashyira mu bikorwa ibyo biga.

Ashima imyigire y’ubu kuko umwana ashobora kurangiza amashuri akaba yabasha kwirwanaho yihangira umurimo, ariko agasaba ko abana bahabwa umwanya uhagije wo kubinononsora.

Ati” Twabonye ibintu byo kwihangira imirimo biradushishikaza cyane. Ni ibintu bifite akamaro kuko umwana ntabwo ava ku ishuri ngo abure icyo amara cyangwa ategereze ko hari uzamuha akazi kuko baba baramuremyemo kwihangira umurimo.”

Tuyishime Valense, umuyobozi w'urwunge rw'amashuri rwa Gihundwe, avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu bumenyi ngiro
Tuyishime Valense, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Gihundwe, avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu bumenyi ngiro

Tuyishime Valense, Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Gihundwe, avuga ko iki kibazo koko bagifite, akemeza ko bagiye gushyira ingufu mu masomo y’ubumenyingiro haba mu kongera igihe cyo gushyira mu bikorwa ibyo abanyeshuri biga mu makaye ndetse no kongera ibikoresho bibafasha mu gushyira mu bikorwa ibyo biga.

Kugeza ubu abanyeshuri biga mu mashami atandukanye muri uru rwunge babasha kuba bakwikorera isabune, gushyira amashanyarazi munzu, gukora umuti wica udusimba twangiza imyaka y’abaturage nka nkongwa n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka