Rulindo: Ntaterwa ipfunwe no kuba yarize ubwubatsi akanabukora ari umukobwa
Hirya no hino mu gihugu hari bamwe mu bakobwa bakitinya ku bijyanye n’ibyo bahitamo kwiga cyangwa imirimo bakora babyitirira ko bigomba gukorwa n’abahungu gusa.
Usanga kandi hakiri n’abatekereza ko kuba umukobwa yagana imirimo ivunanye nk’ubwubatsi atari byo, kuko bibwira ko abakobwa cyangwa abagore baba bagomba gukora imirimo itabasaba imbaraga kubera ko bikunze kuvugwa ko nta mbaraga bagira kimwe nk’abagabo.
Ibi ni bimwe mu byatumye Ingabire Domitile yiga ubwubatsi akaba anabukora abikunze ndetse ngo akanarusha abahungu n’abagabo bakorana kuba abikora neza, cyane ko we avuga ko akora ibyo yize.

Ingabire avuga yagiye mu mwuga w’ubwubatsi ababyeyi be batabishaka ariko ngo agerageza kubumvisha ko ari byo ashaka bityo baramureka arabyiga.
Ingabire aganira na Kigali today kuwa mbere tariki ya 5/1/2015, yagize ati “Jye nagiye mu bwubatsi mbikunze ariko ababyeyi banjye batabishaka, kuko bumvaga ko ngomba kwiga ibizampa akazi ko mu biro. Gusa naje kubumvisha ko nkunze ubwubatsi barandeka ndabwiga, kandi ndabushoboye mbukora neza kuko ndabyiga kandi ndabitsinda mu masomo yose ajyanye n’ubwubatsi”.
Uyu mwana w’umukobwa avuga ko nta kintu mu buzima atakora yitwaje imbaraga nke za gikobwa ngo kuko yasanze gushaka ari ugushobora, kandi ngo nta wamusuzugura mu bahungu ngo apfe kumufata uko atari kuko afite umwuga we uzamutunga.

Abagabo bakorana na Ingabire bavuga ko akora akazi ke neza kandi ko afite imbaraga n’ubumenyi mu byo akora byose.
Twizeyimana Max ukunze gukorana na Ingabire yagize ati “uyu mwana w’umukobwa akora akazi ko kubaka neza kuko ibyo akora yarabyize, kandi afite n’imbaraga n’ubushake”.
Ingabira agira bagenzi be b’abakobwa inama zo kwiga umwuga w’ubwubatsi ari benshi ngo kuko nta mufundi uburara cyangwa ngo umwana we abe yabura amafaranga y’ishuri.
Yongeraho kandi ko batagomba gutegereza ko baziga ibibajyana mu biro ngo kuko yasanze umwuga w’ubwubatsi ari umwuga mwiza kandi ubereye ibitsina byombi.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|