Rulindo: Biyemeje guhemba abana kugira ngo badata ishuri

Ikibazo cyo guta ishuri kw’abana mu karere ka Rulindo cyateye bamwe mu bagakomokamo kwiyemeza kujya bahemba ababonye amanota ya mbere.

Bamwe mu bakomoka mu karere ka Rulindo bemeye kugafasha gukumira impamvu zituma abana bata ishuri
Bamwe mu bakomoka mu karere ka Rulindo bemeye kugafasha gukumira impamvu zituma abana bata ishuri

Aka karere kagaragaza ko abana biga amashuri abanza bari bataye ishuri mu mwaka wa 2017 kubera impamvu zirimo ubukene, ubucucike mu ishuri n’uburangare bw’ababyeyi, barengaga 1,700.

Bamwe mu baturage bakomoka muri ako karere bemereye ubuyobozi ko bazajya batanga ibikoresho by’ishuri ku bana bagize amanota meza guhera mu mwaka wa kane kugera mu wa gatandatu w’amashuri abanza.

Gatete Francois Xavier uyobora umuryango witwa ‘Manzi Foundation’ ukorera muri Rulindo, avuga ko batangiriye mu murenge wa Base ariko barimo kwagurira iyo gahunda mu karere kose.

Ati:“Umwana iyo abonye hari umwitayeho ashishikarira ishuri kugira ngo abone ibyo bihembo, ibi bigatuma atishora mu biyobyabwenge n’ibindi bishuko by’abantu bo hanze”.

Abana 42 bo mu murenge wa Base bahembwe ibikoresho by'ishuri kugira ngo barigumemo
Abana 42 bo mu murenge wa Base bahembwe ibikoresho by’ishuri kugira ngo barigumemo

Avuga ko bafite ingengo y’imari ingana n’amafaranga miliyoni 50 muri uyu mwaka, harimo n’ayagenewe guha amatungo magufi imiryango ikennye ndetse n’ibiribwa kuri bamwe mu bugarijwe n’imirire mibi.

Umwana witwa Hagenimana Jean Paul wiga i Mugenda hamwe na mugenzi we Niyikunda Yvonne wiga i Mushungi, bashimangira ko guhembwa bibafasha kongera ubushake bwo kwiga.

Umurenge wa Base by’umwihariko ugaragaza ko abana bataye ishuri mu mwaka ushize wa 2017 barenga 5,000, bakaba bahwanye n’urugero rwa 7%.

Umukozi ushinzwe uburezi muri uwo murenge, Mushabizi Gervais avuga ko abana bata ishuri bitewe n’ibirangaza birimo isoko, gusoroma icyayi no gucuruza ibisheke.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Gasanganwa Marie Claire nawe akomeza avuga ko guhemba abana biramutse bishyizwe mu bikorwa muri ako karere kose, ari kimwe mu bizazamura ireme ry’uburezi.

Ministeri y’Uburezi(MINEDUC) igaragaza ko mu mwaka wa 2017, urugero rw’abana bigaga amashuri abanza bataye ishuri rwanganaga na 6.20% mu mwaka wa kane, 9.60% mu wa gatanu, ndetse na 13.5% batatsinze ibizamini bya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko mwagiye mutangaza amakuru y’ukuri kandi mwahawe? ibi bintu wanditse muri ino nkuru nibyo wabwiwe cyangwa washyizemo ibyaw ku bw’amaranga mutima yawe? nyewe hari ibyo nakwibwiriye ibyo wanditse wabikuye hehe? ikindi kandi nawe ujye ushyiramo logic, wowe uravugango akarere kose gafite abana bataye ishuri 1’700 warangiza ukongera ngo mu murenge wa BASE, ubarizwa muri ako karere, abana bataye ishuri ni barenge a5’000 ubwose urumva nta kwinyuramo guhari? ni gute umurenge warusha akarere abana abtaye ishuri ?

Gervais Mushabizi yanditse ku itariki ya: 27-12-2018  →  Musubize

Amakuru nk’aya koko muyakundira iki? ndavuga umunyamakauru wanditse iyi nkuru yuzuyemo ibinyoma no kwinyuramo bikabije? ndavuga uwanditse iyi nkuru. ni gute wowe ubwawe uvugako Akarere kose ka Rulindo mumwaka wa 2017 abana bataye ishuri ari 1’700 wangiza ukavugako Umurenge wa BASE abana abataye ishuri ari 5’000 kandi umurenge wa BASE uri mu karere ka Rulindo, ubwose ushatse kuvugako mumurenge abana bataye ishuri baruta ab’akarere kose ? iyo mibare yawe??????. Njyewe ubwanjye nakwibwiriye imibare y’ukuri urangije ujya kwihimbira ibyawe, sinzi ibyo wari ugamije.
Niyo mibare uvuga y’abataye ishuri mu murenge abana abarenga 5’000 nuwateranya abana bose babarizwa mu bigo by’amashuri by’umurenge ntabo wabona. Rwose mureke gutesha agaciro umwuga wanyu mushyushya inkuru zidafite ibyo zubaka.

Gervais Mushabizi yanditse ku itariki ya: 27-12-2018  →  Musubize

Iyi nkuru ntabwo ariyo nabusa. Uyu munyamakuru yiyandikiye ibijyanye n’amarangamutima ye.Ibyo twavuganye ntabwo aribyo yanditse. Gusa harimo no kwivuguruza. Aragira ati: mukarere ka Rulindo kose hari abana bataye ishuri bagera Ku 1’700 akongera ati mu murenge was Base( uri mu karere ka Rulindo) bataye ishuri ari 5’000. Byongeye kandi mu murenge wose nta bana bangana gutya tugira. Ndabona ibi ari ugukabya, itangazamakuru muri kuritesha agaciro

Mushabizi Gervais yanditse ku itariki ya: 25-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka