Rulindo: Abanyeshuri bakoze icyuma gishyushya amazi gikoresheje imirasire y’izuba

Abarimu n’abanyeshuri biga ku Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga cya Tumba, (Tumba College of Technology) riherereye mu Karere ka Rulindo bakoze icyuma gikoresha ingufu z’imirasire y’izuba gishyushya amazi kizwi nka “solar water Heater.”

Ubusanzwe ibi byuma usanga ku mazu y’abantu bafite amikoro bikorerwa hanze y’igihugu kenshi na kenshi mu bihugu by’iburayi. Bifite ingaruka nziza ku bidukikije kuko bituma bitangizwa ikindi bikoresha ingufu zihendutse mu gihe iz’amashanyarazi zishyurwa.

Solar water heater yakozwe n'abanyeshuri n'abarimu_ba TCT.
Solar water heater yakozwe n’abanyeshuri n’abarimu_ba TCT.

Iki cyuma kigizwe n’itanki, amatuyo n’ikirahuri gikingira imyanda aho imirasire y’izuba zinjira ikongerwa cyakozwe n’abanyeshuri bunganiwe n’abarimu.

Nsengiyumva Elisee arimo kurangiza mu ishami ry’ingufu zidahumanya ikirere, ashimangira ko afite ubumenyi bwo gukora icyo cyuma, agira ati “Mu myaka ibiri ntabasha kugikora ntacyo byaba bimariye na dipolome yanjye yaba ari imfabusa.”

Umukobwa w’urubavu rutoya wirabura cyane witwa Tuyishimire Adeline amaze imyaka ibiri yiga iby’ingufu zidahumanya ikirere none aritegura kurangiza, ahagaze iruhande rw’icyuma gikoreshwa mu gushyushya amazi hifashishije ingufu z’imirasire arasobanura inzira umuntu anyura kugira ngo ukore icyo cyuma.

Uyu munyeshuri w’imyaka 21 ahamya ko ashoboye gukora icyo cyuma gishyushya amazi atitabaje umuhungu mugenzi we keretse ngo hari ibisaba imbaraga akaba yamufasha nk’umuyede.

Umwe mu banyeshuri ba TCT asobanura uko solar water heater ikorwa.
Umwe mu banyeshuri ba TCT asobanura uko solar water heater ikorwa.

Ati “Mu myaka ibiri maze ahanga mfite ubushobozi bwo kuba nakora solar water heater ntitabaje umuhungu wenda namuhamagara nk’ibintu binsaba imbaraga akaba ari byo yankorera ariko ubusanzwe ubumenyi bwo kuyikora bwo ndabufite.”

Abakobwa bagiye bagaragaza kwitinya mu kwiga amasomo ajyanye n’ubumenyi-ngiro kandi babishoboye kuko umunyeshuri w’indashyikirwa wahize abandi mu mwaka ushize yabaye umukobwa ariko umubare w’abiga imyuga bacyari bake nko muri TCT bari ku kigereranyo cya 30% ; nk’uko byatangajwe na Eng. Gatabazi Pascal, umuyobozi w’ishuri rya TCT.

Amashuri y’ubumenyi n’ubumenyingiro mu gihugu ni 365 yigamo abanyeshuri bagera ku bihumbi 92 bakaba bakiri bake ariko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyingiro (WDA) ifite umuhigo ko muri 2018 bazaba ari 60% by’abanyeshuri bose.

Kugeza ubu mu gihugu habarurwa amashuri makuru y’ubumenyi-ngiro ya Leta (IPRC) ane, Kigali, Huye, Karongi, Tumba na Musanze zo mu Majyaruguru na IPRC Est.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ESE gishusha amazi yo gukora iki?
asohoka afite ubuhe bushuhe muri celecius.

UWARUGIRA J D yanditse ku itariki ya: 2-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka