Ruhango: Bifuza ko kongera ibyumba by’amashuri bijyana no kongera abarimu

Abaturage bo mu Karere ka Ruhango baravuga ko bishimira kuba ibyumba by’amashuri biri kuzura bikanatahwa, bakibutsa abayobozi ko hanakenewe abarimu bazabyigishamo kandi babifitiye ubumenyi, kugira ngo ireme ry’uburezi ryiyongere.

GS Muhororo hongewe ibyumba bishya bitatu
GS Muhororo hongewe ibyumba bishya bitatu

Akarere ka Ruhango gakeneye abarimu 160 mu mashuri yisumbuye hakaba hamaze kuboneka 87, naho mu barimu 511 bakenewe hamaze kuboneka 63, ubuyobozi bukavuga ko bukomeje gutoranya no gutunganya amadosiye y’abasabye akazi hakazakurikiraho kubashyira mu myanya.

Ibyumba by’amashuri bishya 142 kuri 502 bikenewe mu Karere ka Ruhango, hakaba hasigaye ibindi 360 na byo ngo bizaba byuzuye mu minsi 10, bikaba ngo bigeze mu mirimo ya nyuma ku buryo abana batangira kubyigiramo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko kuzura kw’ibi byumbva bizatuma abanyeshuri biga ku bucucike bwemewe ku rwego rw’uburezi ku Isi, bityo abana bakabasha gukurikira amasomo umwarimu abitaho.

Agira ati “Ku rwego rw’Isi abana bemewe mu cyumba ntibarenga 46, natwe ibi byumba bizajya byakira abana batarenze 46 muri buri kimwe, kandi bizagabanya ingendo bakoraga kuko nibura umwana atagomba kurenza kilometero eshanu ajya ku ishuri”.

Habarurema avuga ko aho amazi ataragera amashuri azatangira yahageze
Habarurema avuga ko aho amazi ataragera amashuri azatangira yahageze

Umuyobozi w’inama y’ababyeyi kuri rwunge rw’amashuri rwa Muhororo Kabera Clementine, avuga ko kuba ibyumba byuzura bitanga icyizere cy’uko abana baziga neza bisanzuye kandi bagatsinda neza kuko abarimu bazajya babitaho, agasaba ko kugira ngo ireme ry’uburezi rikomeze kwiyongera hakenewe n’abarimu bashoboye.

Agira ati “Abana bigaga basimburana igitondo n’ikigoroba ariko ubu ubucucike bugiye kugabanuka, ariko batwijeje n’abarimu bashoboye na byo twifuza ko byakorwa vuba kuko uko ibyumba byiyongera n’abarimu bakwiye kongerwa”.

Umuyobozi wa GS Muhororo mu Karere ka Ruhango Nyiransengimana Angelique, avuga ko mu mwaka wa kane w’amashuri abanza n’uwa mbere w’amashuri yisumbuye hagaragaraga ubucucike bukabije aho abana bigaga barenga 65 mu cyumba kimwe.

Abanyeshuri baziga bisanzuye mu cyumba kimwe
Abanyeshuri baziga bisanzuye mu cyumba kimwe

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Ruhango Mugabe Aimable, avuga ko ubuyobozi buri gukora amanywa n’ijoro butaruhuka kugira ngo abarimu bakenewe bashyirwe mu myanya, kandi ko nta mashuri azuzura ngo abure abarimu bayigishamo.

Agira ati “Turi gukora no mu minsi y’ikiruhuko turi gukora n’ubu ni byo turimo dutunganya amadosiye y’abarimu”.

Mugabe avuga ko kugeza ubu hakiri icyuho cy’abarimu ariko hari kugenda haboneka abakenewe ubu abamaze gushyirwa mu myanya bakaba bazatangira mu cyumweru gitaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibyo uyu mwarimu avuga birashoboka ko bamwe mubayobozi baba barataye inshingano zo kugenzura imikorere n’imyigishirize mubigo by’amashuri bayoboye ariko bagombye kumenyekana bakibutswa amabwiriza abagenga kuko n’itegeko(statut igenge umwarimu) ritamwemerera kujya mumirimo ibangamira amasomo kabone n’ubwo itaba ubuyobozi nkubwo. Tubaye abanyarwanda bazi aho tugana twagabanya kuvanga ibitavangika. Twubake uburezi burimo umurava nibyo mbifuriza.

Emmy yanditse ku itariki ya: 8-12-2020  →  Musubize

Maze imyaka 9nigisha muri 9years basic Education.
Reka mbasangize aho uburezi bwapfiruye
1)abayobozi b’ibigo ahenshi bahinduwe aba politicians kuburyo usanga umuyobozi w’ishuri ataba ku kigo ahubwo usanga:birirwa muri commission so gufata afatakoze umuganda,abatatanze mutuel,abarwaye imvunja,abubatse ahatemewe,....
Nonese ubwo burezi buvehe?

Alexis yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Maze imyaka 9nigisha muri 9years basic Education.
Reka mbasangize aho uburezi bwapfiruye
1)abayobozi b’ibigo ahenshi bahinduwe aba politicians kuburyo usanga umuyobozi w’ishuri ataba ku kigo ahubwo usanga:birirwa muri commission so gufata afatakoze umuganda,abatatanze mutuel,abarwaye imvunja,abubatse ahatemewe,....
Nonese ubwo burezi buvehe?

Alexis yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka