Rubavu: Perezida wa Sena yifatanyije n’ abatuye mu Bugeshi mu kubaka ibyumba 3 by’amashuri
Mu muganda wo kuri uyu wa 29 Nzeli 2018, Perezida wa Sena Bernard Makuza yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi mu kubaka ibyumba 3 by’amashuri mu kagari ka Buringo.

Ni umuganda wahuriranye no gutangiza ukwezi k’Ubumwe n’ubwiyunge kuzakorwamo ubukangurambaga mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu muryango hatoranywa abarinzi b’igihango.
Fidele Ndayisaba, Umuyobozi wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, avuga ko muri uku kwezi hazakorwa ubukangurambaga mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu muryango, kuko ari ho umuryango Nyarwanda uhera.

Mu butumwa Perezida wa Sena yagejeje ku baturage bo mu Bugeshi, yabakanguriye gusenyera umugozi mwe ku kubungabunga no kurinda ibyagezweho.
Ati "Ibyo dukora ni iterambere n’imibereho myiza bishingiye ku mu nyarwanda ariwe munyagihugu. Umuganda dukora tuwukorera Abanyarwanda hamwe n’ubumwe n’ubwiyunge bugamije kubaka Abanyarwanda n’igihugu mu buryo burambye."
Perezida wa Sena yanasabye abaturage baturiye umupaka wa Congo kubanira neza Abanyecongo baturiye umupaka, abahamagarira gushishikariza abari mu buhunzi muri Congo gutaha kuko u Rwanda ari igihugu cy’Abanyarwanda Bose.
Ati "Nabonye amazu meza, abaturage bacyeye n’imirima ihinze. Hari igihe naje hano bidahari. Kugira ngo bigerweho ntibyikoze, ahubwo ni ukubera umutekano n’imiyoborere myiza. Nabyo byagezweho kubera ubuyobozi bwiza. Namwe mubirinde kandi murinde ko hari icyabyangiza, ndetse muhamagarire n’abari mu buhunzi gutaha."

Uretse Perezida wa Sena witabiriye umuganda mu karere ka Rubavu, umuyobozi w’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite yitabiriye umuganda mu karere ka Bugesera.
Abandi badepite bagiye mu mirenge itandukanye y’igihugu bifatanya n’abaturage mu bikorwa by’umuganda no gutangiza ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge.
Ohereza igitekerezo
|