Rubavu: Gukorera muri Kongo bituma ababyeyi bamwe bakura abana mu mashuri

Ikibazo cy’abana bata amashuri bakajya gukora imirimo mu ngo mu Karere ka Rubavu cyongeye kuganirwaho n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye hamwe n’abashinze ibigo tariki ya 15 Mata 2015, kugira ngo hafatwe ingamba zatuma abana badakomeza kuva ku mashuri.

Kimwe mu bihangayikishije ni uko benshi mu bana bata amashuri ari abiga mu mashuri abanza. Raporo yakozwe n’Akarere ka Rubavu igaragaza ko mu w’2014 abana 646 bavuye mu mashuri abanza bakajya gukora imirimo yo mu rugo, naho 94 bigaga mu mashuri yisumbuye bayavamo.

Ibitekerezo byatanzwe na bamwe mu barezi bigaragaza ko zimwe mu mpamvu zituma abana bava mu mashuri ari imyumvire mibi y’ababyeyi batarumva akamaro ko kwigisha abana bigatuma babakura mu ishuri ngo babafashe imirimo yo mu rugo.

Kuva mu w’2012 mu Karere ka Rubavu hagaragajwe ikibazo cy’ababyeyi basiga abana bato ku mipaka bagiye gukorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bitewe n’uko baba badafite ibyangombwa by’abana.

Bamwe mu bana bakurwa mu mashuri n'ababyeyi babo bakajya kubafasha imirimo yo mu rugo.
Bamwe mu bana bakurwa mu mashuri n’ababyeyi babo bakajya kubafasha imirimo yo mu rugo.

N’ubwo akarere gafatanyije n’izindi nzego barwanyije iki gikorwa, umwe mu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka avuga ko ababyeyi bamwe bakuye abana ku mupaka ariko bakura na bakuru babo mu mashuri bakababasigira ngo babarere.

Kadukuze Marie Jeanne, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’agateganyo avuga ko kuba abana bava mu ishuri hari impamvu kandi itari nziza kuko nta wundi murage umubyeyi yagombye guharanira guha umwana uretse ubumenyi buzamufasha kwibeshaho.

Ikibazo cyo gukura abana mu mashuri mu Karere ka Rubavu ntikibanda ku bakobwa nk’uko henshi bigenda, kuko hagendewe ku mibare itangwa n’akarere, mu bana 646 bigaga mu mashuri abanza bakayavamo, abana 336 ari abahungu mu gihe abakobwa ari 310, mu gihe mu mashuri yisumbuye abahungu bataye amashuri ari 57 naho abakobwa bakaba 37.

Abana b’abahungu bata amashuri bakajya kuba inzererezi mu Karere ka Rubavu bavuga ko babiterwa n’ibibazo biba mu miryango aho bicwa n’inzara cyangwa ntibitabweho bagahitamo kwigira mu mujyi gushaka imibereho n’ubwo bavuga ko naho batabaho neza, mu gihe abakobwa bajya gukora akazi ko kurera abana mu ngo.

Ikibazo cy'abana bakurwa mu ishuri kigiye guhagurukiwa mu Karere ka Rubavu.
Ikibazo cy’abana bakurwa mu ishuri kigiye guhagurukiwa mu Karere ka Rubavu.

Kugaburira abana ku ishuri nk’imwe mu ngamba zo gukumira abana bava mu ishuri

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Rubavu, Nturano Eustache avuga ko hagomba kunozwa igikorwa cyo kugaburira abana ku mashuri kuko hari abarya n’abatarya bigatera abana umutima mubi.

Atanga urugero rw’aho abana barya abandi ntibarye ku mashuri bigatuma abana batariye banga gusubiza umwarimu bavuga ko abariye aribo bagomba gusubiza, bigaragaza ko abariye aribo bashobora gukurikira abatariye ntibakurikire bikaba byaviramo n’abana kuva mu ishuri kubera kutabona amafaranga yo kwishyura ngo barye ku ishuri, ahubwo abandi bajya kurya bo bagasinzirira mu mashuri.

Nk’ingamba zigomba gukurikizwa, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko buzakomeza gushishikariza ababyeyi gutanga umusanzu wunganira gahunda yo kugaburira abanyeshuri biga mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 (9&12 years Education).

kubirebana n’abana biga mu mashuri abanza bakurwa mu mashuri bagasigara mu rugo, inzego z’ibanze zigiye kubihagurukira kandi umwarimu atange amakuru igihe hari umwana uvuye mu ishuri.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka