Rubavu: Bamwe mu banyeshuri basiba ishuri abayobozi ntibabimenye

Mu gikorwa cyo gusura ibigo by’amashuri mu turere dutandikanye, Minisitiri w’uburezi Dr Eugene Mutimura yashishikarije ababyeyi kwita ku burezi bw’abana no kubohereza ku ishuri, anagaya abayobozi ba ntibindeba batamenya ko abanyeshuri basibye ishuri.

Minisitiri Mutimura aha abana amata ku ishuri
Minisitiri Mutimura aha abana amata ku ishuri

Minisitiri Mutimura yabitangaje nyuma yo gusura ishuri rya Kivumu agasanga hari abana basiba ishuri kandi umuyobozi w’ishuri nta bimenye ngo abikurikirane.

Avuga ko abayobozi b’ibigo bakwiye gukurikirana imyigire y’abana no kugenzura uko abarimu bigisha.

Kimwe mu bibazo minisitiri yasanze mu bigo by’amashuri ni nko kuba hari abayobozi badakurikira imyigire y’abana bagata ishuri.

Mu karere ka Rubavu mu murenge wa Bugeshi abacuruza mu isoko rya Kabumba batangarije Kigali Today ko abana biba mu isoko ari abanyeshuri bata ishuri bakaza kwiba mu isoko.

"Dufite ikibazo cy’abana bata ishuri bakaza kwiba mu isoko, niyo inzego z’umutekano zibafashe zirabarekura bakagaruka bakatubuza amahoro. Leta idufashe ibasubize ku ishuri."

Bimwe mu bibazo biboneka mu burezi harimo ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, mu karere ka Rubavu abana 46 bakaba biga mu ishuri bigatuma hari abakurikira abandi barangaye.

Ubuyobozi bw’ akarere ka Rubavu butangaza ko hakenewe ibyumba bibarirwa muri 300 ariko ibiteganywa kubaka ni 125 nabyo bidashobora gukemura ikibazo gihari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka