REB yahembye abana bahize abandi mu ikoranabuhanga

Ikigo cy’Igihugu cyita ku burezi (REB) cyahembye abana bo mu mashuri abanza bakoze imishinga itandukanye mu buryo bw’ikoranabuhanga bifashishije mudasobwa, akaba ari amarushanwa yari ageze ku rwego rw’igihugu.

Abitabiriye irushanwa bafashe ifoto y'urwibutso nyuma yaryo
Abitabiriye irushanwa bafashe ifoto y’urwibutso nyuma yaryo

Ayo marushanwa yiswe ‘Scrach Competiton’, yarebaga ibigo by’amashuri abanza byahawe mudasobwa ngendanwa z’abana, mu mushinga wa One Laptop Per Child (OLPC), yahereye ku rwego rw’umurenge, akaba yasojwe kuri uyu wa gatanu tariki 20 Ukuboza 2019, ari na bwo abahize abandi bahembwe.

Mu kurushanwa abana bakoraga imishinga bakurikije ibyo bihitiyemo biri mu gihugu, bagakora ikimeze nk’inkuru y’amashusho bifashishije mudasobwa zo ku bigo byabo, umusozo w’amarushanwa ukaba wari urimo abana 30, ni ukuvuga uwarushije abandi muri buri karere.

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange muri REB, Nkurikiyinka Janvier, avuga ko ikiba kigamijwe muri ayo marushanwa ari ugukundisha abana ikoranabuhanga.

Nkurikiyinka Janvier wari uhagarariye REB muri icyo gikorwa
Nkurikiyinka Janvier wari uhagarariye REB muri icyo gikorwa

Ati “Aya marushanwa aba agamije ko abana bagaragaza ubumenyi bafite mu ikoranabuhanga (ICT) mu burezi. Tubasaba gushakisha, bakavumbura bityo umwana akagira ubushobozi n’ubushake bwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ariko arihuza n’ubuzima abona hanze, cyane ko ari na ryo musingi w’iterambere ry’igihugu”.

Yakomeje avuga ko abana bitwaye neza muri aya marushanwa abaye ku nshuro ya gatatu, REB izakomeza kubakurikirana, kugira ngo bazakomereze mu mashuri y’ikoranabuhanga bityo impano yabo itazazima.

Umwari Nadine w’imyaka 14, wigaga mu mwaka wa gatandatu kuri GS Ste Famille mu karere ka Nyarugenge, ni we wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu, akaba yarakoze umushinga yise ‘Visit Rwanda’, aho yagaragaje ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda.

Umwari yavuze ko umushinga yakoze yawutekerejeho, ashaka gukangurira Abanyarwanda muri rusange n’abana by’umwihariko gusura ibyiza by’igihugu cyabo.

Umwari wabaye uwa mbere ngo byamuteye imbaraga zo gukomeza kwiga ikoranabuhanga
Umwari wabaye uwa mbere ngo byamuteye imbaraga zo gukomeza kwiga ikoranabuhanga

Ati “Nawukoze nifashishije amashusho n’abana bakunda (cartoon) bityo bumve ko bagomba kwishimira ibyiza by’igihugu cyabo banabisure. Ndateganya gukomeza kwiga ikoranabuhanga nkagera ku rwego rwo hejuru, nkazafasha n’abandi Banyarwanda kugera ku iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga”.

Uwo mwana yahembwe igikombe, mudasobwa igendanwa, umudari ndetse n’igikapu kirimo amakaye azamufasha asubiye ku ishuri.

Hahembwe kandi babiri bamukurikiye, ari bo Hategekimana Abdu wari uhagarariye akarere ka Rubavu, ndetse na Kwizera Isaac wo muri Gasabo, buri wese akaba yahembwe mudasobwa igendanwa, umudari n’amakaye.

Umwe mu bana batabashije kuza muri batatu ba mbere, Abayo Hirwa Jovin wo mu karere ka Gicumbi, yavuze ko agiye gukomeza gukarishya ubwenge bityo ubutaha na we azaze mu ba mbere.

Abana batatu bahize abandi muri ayo marushanwa bahembwe
Abana batatu bahize abandi muri ayo marushanwa bahembwe

Ati “Icyo ngiye gukora ni ugusoma ibitabo byinshi nshakishe ibindi nazashyira mu mushinga wanjye ubutaha, nkazibanda ku cyo mbona gifitiye Abanyarwanda akamaro kanini. Ibyo bizatuma nanjye mba uwa mbere”.

Hirwa yavuze kandi ko imbogamizi yahuye na zo ari iz’uko atabashije gusobanura neza umushinga we mu rurimi rw’Icyongereza, akavuga ko na rwo azarushyiramo ingufu akarumenya neza bityo rutazongera kumubera inzitizi.

Abana bitabiriye irushanwa bose bageze ku rwego rw’igihugu ariko bataje muri batatu ba mbere na bo ntibaviriyemo aho, buri wese yahawe igikapu kirimo amakaye, icyo gikorwa kikaba cyarakozwe ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi (RISA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho ndi umukunzi wi kiganiiro impamba yumunsi none nasabaga ngo mucyongerere amasaha

Bizumuremyi yanditse ku itariki ya: 24-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka