REB ntizongera gukurikirana iby’ibizamini mu mashuri
Mu Rwanda haherutse gushyirwaho ikigo gishinzwe iby’ibizamini by’amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’ubugenzuzi bw’ayo mashuri cyiswe NESA (National Examination and School Inspection Authority), bikaba byakorwaga n’Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB).

Iby’izo mpinduka byagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ubwo yasobanuraga impinduka zitandukanye zabaye mu miyoborere mu nzego z’uburezi ndetse hakaba harabaye n’ihererekanyabubasha ku bayobozi bashya n’abagiye, igikorwa cyabaye mu cyumweru gishize.
Minisitiri Uwamariya yagarutse ku nshingano z’icyo kigo cya NESA, cyafashe igice cy’inshingano zari iza REB.
Agira ati “Ikigo cya NESA kizaba gishinzwe ibizamini ku buryo tutazongera kumva ibizamini byakoreshejwe na REB cyangwa ibyakoreshejwe n’Ishyuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP). Kizaba gishinzwe kandi ubugenzuzi bw’amashuri, amasomo n’imikorere muri rusange y’amashuri atari ku rwego rwa kaminuza”.
Yongeraho ko REB isigaranye inshingano z’ingenzi zirimo gutegura imfashanyigisho, amahugurwa no gukurikirana imyitwarire y’abarimu n’uko batanga umusaruro mu mashuri bigishamo.
Ibijyanye n’ibizamini ubusanzwe byakurikiranwaga na REB mu gihe iby’ubugenzuzi bw’amashuri byakorwaga na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ibyo byose akaba ari byo byahawe ikigo gishya cya NESA.

Uretse icyo kigo hari n’ikindi cyashyizweho cyitwa RTB (Rwanda Technical and Vocational Education and Training Board) kikazita ahanini ku by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, nk’uko Minisitiri Uwamariya akomeza abivuga.
Ati “Hari inshingano zimwe zahawe RTB zivuye muri RP ndetse hakaba hari n’izavuye mu cyari Ikigo cy’Igihugu cyita ku myuga n’ubumenyingiro (WDA). RP ubundi ni ishuri rikuru ariko ni na ryo ryarebereraga amashuri mato y’imyuga n’ubumenyingiro agereranywa n’amashuri yisumbuye, urumva ko hari harimo icyuho”.
Ati “Nk’uko tureba REB mu mashuri y’ubumenyi rusange ni ko tureba RTB mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, ni no muri ayo mashuri hajya hiyongeraho no guhugura abantu mu masomo y’igihe gito ndetse n’imishinga itandukanye, ibizwi nka NEP Kora wigire. Ibyo byose ni RTB izajya ibikurikirana hanyuma RP ireberere amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro (RPCs) gusa”.
Kugeza ubu ikigo cya NESA ntikirabonerwa umuyobozi ariko ngo ababishinzwe barimo kumushaka mu gihe ikigo cya RTB kiyoborwa na Paul Umukunzi.
Ohereza igitekerezo
|
Nesa nikomeze ishyiremo imbaragakuko uburezibukwiye amavugurura akwiyekugirangobateze imbere uburezibwu RWANDA
Nibyiza ku mpinduka zabaye muri REB. Gusa NESA mumitegurire biragaragara ko iri kwibanda mu ikayi kuruta CBC ubwo sinzi icyo Minister yabivugaho.
Murakoze
murakoze kubwo guteza imbere uburezi ark harikibazo gihangayikishite abarimu bashya batangiye akazi 18/1/2021 bageze mukwa gatatu batarahenbwa rwose mubikurikirana barenda kwicwa ninzara aho bakorera murakoze mbashimiye uko muri bubyakire
Ariko se abalimu bashya batangiye kuya1/12\2020 bazahembwa ryari?
OK,that is good! But also,you have to think about the quality of teachers specifically in secondary schools and integrate with qualified unemployed in all over the country. for example: in every side of the country,teachers are not qualified in what they teach. So, seeking the quality teachers in UR (former NUR)
Nizereko ruswa mwayizeho ku buryo itazongera! Minisitiri muzima agafungirwa ruswa! Twarumiwe twifata ku munwa!
ESE izomwita ko ari reform zahato nahato ntibizaba akayamvugo ngo muri REB ngirango bahambyemo umusazi ahaaa! Ngembona icyangombwa Atari ibigo byinshi ahubwo icyangombwa ari ugucunganeza nibihari kuko harigihe hazazundi nawe ugasanga arashenye arongera arubatse ,uburezi bugahora murakokaduruvayo.Mubyukuri ngembona hacyenewe structure ihamye idahindagurika byahatonahato bityo bigakura akavuyo mumitwe y’abarezi n’abanyenshuri.
nibyiza kuvugurura ibinjyanye nimyigire wenda bizateza imbere imyigire mugihugu cyacu u’Rwanda ariko ndibaza muzambarize abarangije amashuri yisumbuye (S6) babavugaho iki barangije 2019 bataratangazwa abaziga wenda ngo bagume bitegure kuko sinzi nibabitangaza nkuko byaribisazwe haraho bizagorana kunjya kumashuri
ikindi bizafasha abazanjya kwiga kugira ikizere cyuko baziga naho ubu bamwe bariguhindagurika(bakora ibikorwa byurugomo)
murakoze!
Nibyo koko impinduka ziba zikenewe ,kugira abanyarwanda babonerwe ibisubizo muri rusange, ariko njye icyo ndikubaza ndabariza abana barangije amashuri yabo yisumbuye mumwaka wa 2019 , basabye ibigo muri kaminuza yurwanda( ur&rp) , ndetse basaba ninguzanyo, ministry wuburezi yari yababwiyeko bazasohora urutonde mbere ya noheli none twageze muwundi mwaka , nukuri bariya bana baheze mugihirahiro nibabasohorere ibigo
Impinduka ziba nziza rimwe na rimwe ariko guhindura imikorere(system) y’uburezi bya hato na hato bigira ingaruka zikomeye ku ireme ry’uburezi numvaga bari kongerera imbaraga ibigo bisanzweho naho kubigira byinshi sinizeyeko haricyo bizacyemura!
Ibi bizatuma ireme ryuburezi rigaragara pe
ibi bizajya bituma habaho reformes za buri munsi ,ariko mwongera n’ab’abachomeurs.ni gute ibigo bya leta bivuka nkibihumyo mu migina?hashira umwwaka ati:Leta ifite abakozi idashoboye management yabo ,tubagabanye!mujye mumenya ko izo reformes za buri munsi zitera abantu ihungabana!!!musabwe kubaka sustanable system!naho atari ibyo muzaheza abanyarwanda mu gihirahiro.
I agree 💯💯 with you