REB: Hagiye gushyirwaho isomero muri buri cyumba cy’ishuri

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi REB kiratangaza ko kigiye gushyiraho isomer muri buri cyumba cy’ishuri, mu rwego rwo gushishishikariza abana gusoma.

Tusiime avuga ko isomero muri buri cyumba cy'ishuri rizafasha mu gukangurira abana gukunda kwandika no gusoma ikinyarwanda
Tusiime avuga ko isomero muri buri cyumba cy’ishuri rizafasha mu gukangurira abana gukunda kwandika no gusoma ikinyarwanda

Byatangarijwe mu muhango wo kugaragaza abanyeshuri batsinze amarushanwa ya “Andika Rwanda 2019”, wabaye kuwa 21 Kamena 2019.

Andika Rwanda ni irushanwa ritegurwa guhereye mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse no mu mashuri y’inderabarezi, aho abanyeshuri barushanwa kwandika inkuru mu kinyarwanda, zishobora gukoreshwa zikavanwamo ibitabo byo gusoma bikoreshwa n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza.

Umuyobozi mukuru wungirije wa REB, Tusiime Angelique yavuze ko ‘Andika Rwanda’ ari igitekerezo cya Minisiteri y’Uburezi, mu rwego rwo gukangurira abana b’Abanyarwanda gukunda kwandika, kuko iyo wanditse uba ushobora no gusoma.

Ati “Kwari ukugira ngo tugire uwo muco wo kwandika, ariko n’umuco wo gusoma uzanwa n’uko abana babonye ibyo basoma. Bigamije rero guteza imbere kumenya gusoma no kwandika mu mashuri yacu kandi duhereye ku bana bato.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibyo bidafasha abana gusa, ko ahubwo bifasha n’abarezi kubona imfashanyigisho.

Ati “Ntabwo bidufasha gusa ko abana bamenya gusoma, ahubwo bidufasha no kubona imfashanyigisho, kuko izi nkuru zanditse zivanwamo ibitabo byifashishwa n’abandi bana bagenzi babo mu gusoma.”

Tusiime Angelique avuga mu rwego rwo kongera umusaruro w’abana bakunda gusoma, hagiye gushyirwaho isomero muri buri cyumba cy’ishuri.

Ati “Dufite gahunda yo kugeza ibitabo ku bana no ku bantu bakuru aho bari mu tugari, ariko noneho tugiye no gushyira isomero muri buri cyumba cy’ishuri.”

Iri rushanwa ryo kwandika inkuru n’imivugo ryatangiye muri 2014. Muri uyu mwaka wa 2019, ryitabiriwe n’abana basaga 10,000 baturutse mu gihugu hose, hatoranywamo 30 baturutse mu turere twose tw’igihugu, aho harimo abakobwa 21 n’abahungu icyenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka