RDF yamurikiye Abanyasudani ibyumba by’amashuri yabubakiye
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Darfur zashyikirije ubuyobozi bw’umuryango El Salam IDPS ibyumba by’amashuri byubakiwe abana b’abakobwa.
Ku wa 21 Ugushyingo 2015, ni bwo Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani (UNAMID) hamwe n’ubuyobozi bwa Sudani, batashye ku mugaragaro ibyumba bibiri, ibiro by’umuyobozi w’ishuri ndetse n’urugo byubatswe mu bilometero 8 mu burasizuba bw’Umujyi wa El Fasher mu Ntara ya Darfur.
Aya mashuri yubatswe n’Ingabo z’u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa muri ako gace.
Umuyobozi wa UNAMID, Lt.Gen.Paul Mella witabiriye ibi birori yashimye umurava, urukundo n’imbaraga zidasanzwe zakoreshejwe n’ingabo z’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo uwo mushinga ugerweho.
Yagize ati “Ibi bizasiga amateka kandi bizakemura ikibazo cy’uburezi muri iki gice cya Darfur.”
Lt Gen. Paul Mella yakanguriye ubuyobozi bw’ishuri kwita kuri izo nyubako kugira
ngo amateka ya UNAMID atazahita asibama ndetse anasaba ubuyobozi bwa UNAMID gukomeza ibikorwa byiza nk’ibyo by’iterambere.
Umuyobozi wari uhagarariye Intara ya Darfur muri uwo muhango, Abdallah
Abdulraheem, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro. Yagize ati “Dufite icyizere ko ibi bikorwa mwatangiye bizakomeza.”
Uyu muhango witabiriwe n’intumwa za Leta ya Sudani, abayobozi ba UNAMID n’abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro.
K2D
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ingabo zacu ni iza mbere kandi nzikundira ko zihora ziteza imbere abantu bose zitarobanura