RALC yahaye amashuri ibitabo bizongerera abana ubumenyi ku muco w’u Rwanda

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yahaye ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) ibitabo bizakoreshwa mu mashuri yisumbuye kugira ngo abana barusheho kumenya umuco w’u Rwanda.

Abayobozi ku mpande zombi bishimiye ubumenyi bukubiye muri icyo gitabo bugiye kugezwa ku bana
Abayobozi ku mpande zombi bishimiye ubumenyi bukubiye muri icyo gitabo bugiye kugezwa ku bana

Ibyo bitabo 1000 byahererekanyijwe hagati y’ibigo byombi ku wa 20 Gashyantare 2019. Ni umuhango witabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye, aho bose bahuriza ku gushyigikira uburezi haherewe ku muco nyarwanda. Ibyo bitabo ngo birimo byinshi bizafasha abana gukurana umuco wo gukunda igihugu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RALC, Dr James Vuningoma, yavuze ko igitabo batanze gikubiyemo indangagaciro enye zituma Umunyarwanda aba uwo agomba kuba ari we, ngo kikazafasha cyane abana n’abarezi.

Yagize ati “Ni igitabo kirimo ubuhanga gikubiyemo indangagaciro enye remezo, ari zo gukunda igihugu, ubumwe kuko igihugu cyacu kibukomeyeho, ubupfura kuko abagize umuryango iyo babufite baba ari n’inyangamugayo, iya nyuma ikaba gukunda umurimo kuko ari wo ugize iterambere ry’igihugu”.

Hatanzwe ibitabo bizagezwa ku mashuri yose yisumbuye
Hatanzwe ibitabo bizagezwa ku mashuri yose yisumbuye

Dr James Vuningoma yongeyeho ati“Ibi tubikoze mu rwego rwo gusakaza no gukangurira Abanyarwanda kugendera ku muco w’u Rwanda. Iki kikaba cyari igikorwa cyo kubagaragariza ko ibyo bitabo bihari, babisome”.

Yakomeje avuga ko uretse ibyo byatanzwe, icyo gitabo kiri no ku mbuga nkoranyambaga ku buryo buri muntu ubishatse yakibona mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Interineti, kuri mudasobwa cyangwa kuri telefone ngendanwa.

Umuyobozi mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irénée, yavuze ko ibitabo bahawe ari inkunga ikomeye y’imfashanyigisho izongerera abana ubumenyi ku by’umuco nyarwanda.

Dr Ndayambaje Irénée, umuyobozi mukuru wa REB yavuze ko ibyo bitabo bahawe ari ingirakamaro
Dr Ndayambaje Irénée, umuyobozi mukuru wa REB yavuze ko ibyo bitabo bahawe ari ingirakamaro

Ati “Integanyanyigisho dufite ishingiye ku bushobozi, ikaba irimo ubumenyi, ubumenyi ngiro n’ubukesha (indangagaciro). Iki gitabo rero ni imfashanyigisho ikomeye tubonye mu kwigisha ibyo byose mu mashuri yacu ndetse no gukomeza kwigisha umuco wacu abana”.

“Ibyo bitabo kuba ari bike ugereranyije n’amashuri dufite si ikibazo, kuko nibura buri shuri rirabonaho bike. Ikindi cyiza ni uko batwemereye ko icyo gitabo kirara kigeze ku rubuga rwacu ari rwo www.reb.rw, bivuze ko buri murezi, buri mwana n’undi wese gihita kimugeraho byihuse”.

RALC ivuga ko icyo gitabo kizafasha abana kuzamukana ubumenyi bw’ibanze ku muco nyarwanda, cyane ko ngo muri kaminuza y’u Rwanda hatangiye kwigishwa isomo ry’indangagaciro n’uburezi mpinduramatwara, rikaba ryaratangiye uyu mwaka kandi abanyeshuri bakazaryiga kuva mu wa mbere kugeza barangije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka