Prof Romain Murenzi niwe wagize uruhare rwo gukundisha Perezida Kagame Siyansi
Perezida Paul Kagame yashimye Prof Romain Murenzi wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi kuba yaramukundishije siyansi, mu gihe yumvaga ari ibintu bihenze kandi bitihutirwa.
Muri iki cyumweru u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga yateguwe n’Ikigo Nyafurika cy’Ubumenyi bw’Imibare (AIMS). Yatangiye kuva kuwa Mbere tariki 26 kugeza 28 Werurwe 2018.
Kuva mu mwaka w’i 2.000, u Rwanda rwateje imbere ibijyanye n’ikoranabuhanga ruha siyansi umwanya uhagije na byo birufasha kwihuta mu iterambere, ku buryo ruri mu bihugu bireberwaho ku isi.
Perezida Kagame nawe yemeza ko n’ubwo yari azi akamaro k’ikoranabuhanga kandi igihugu kiteguye kurishoramo imari, ari Prof Murenzi wahoze ari Minisitiri w’Uburezi icyo gihe wamuhwituye kutibagirwa Siyansi.
Agira ati “Sinabura gushimira Prof Romain Murenzi kuko niwe muntu wanyegereye akambwira ko siyansi ari ingenzi ntakwiye kuyibagirwa. Icyo gihe numvaga ntacyo ivuze nibaza nti ‘kuki twashyira amafaranga mu bintu bihenze!?’”
Kuva icyo gihe u Rwanda rwafashe intambwe idasubira inyuma rwimakaza siyansi n’ikoranabuhanga kandi runabikundisha igitsina gore kitigeze kigira ayo mahirwe mu myaka yabanje.
Romain Murenzi ufite impamyabushobozi y’ikirenga ya ‘Professorat’ yagizwe Minisitiri w’Uburezi mu 2001 Yavuye kuri uyu mwanya ajya kuba Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika mu 2006 kugeza 2009 aho yari ashinzwe Siyansi, Ikoranabuhanga n’Ubushakashatsi.
Akiva muri uwo mwanya yakoze imirimo itandukanye ishingiye kuri siyansi akabifatanya no kwigisha muri Kaminuza zo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Ubu ni umuyobozi mu Inteko y’intiti muri siyansi ku Isi izwi ku izina rya TWAS (The World Academy of Sciences), aho yakoze ku nshuro ya kabiri.
Yahagarutse avuye kuyobora mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku buhanga, umuco n’ubushakashatsi (UNESCO).
Perezida Kagame yanabajijwe ku cyo yumva yakora yisanze afite imyaka 20 ari muri siyansi, asubiza ati “Nisanze ndi hano, bivuze ko bitagishobotse ko mba Zuckerberg. Bityo rero, njye numva ahubwo nafasha mu kugira ngo habeho abandi bameze nka Zuckerberg benshi.”
Inkuru zijyanye na: Next Einstein Forum
- Abatiyumvishaga uko dushora imari muri ICT kandi abaturage bashonje twarabahinyuje – Perezida Kagame
- Hatangiye kugeragezwa uburyo butinyura abantu kwiga imibare
- Ikinyamakuru cya Siyansi kizanye igisubizo ku bushakashatsi bwakorwaga muri Afurika ntibumenyekane
- Imbyino n’imivugo byasusurukije inama ya NEF 2018
- Haracyagaragara ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo mu bya siyansi ku Isi hose - Perezida Kagame
- Ubumenyi ntibukwiye kugarukira mu bizami gusa – Perezida Kagame
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imibare na Sciences byahinduye isi.Twabonye amashanyarazi,imodoka,indege,telefone,computers,...kubera sciences.Twateye imbere mu buvuzi,ubuhinzi kubera byo.Ariko sciences n’imibare nibyo byateje intambara z’isi zombi.Ubu tuvugana,China,Russia na Amerika,barimo gukora ibitwaro biteye ubwoba byitwa hypersonic missiles bigenda + 5000 mu isaha ku buryo nta ntwaro yindi yabihanura (antimissiles).Abahanga benshi bavuga ko ibi bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi izarimbura isi yose igashira.Ariko ntabwo imana yakemera ko batwika isi yiremeye.Vuba aha,imana izatwika biriya bitwaro.Soma zaburi 46 umurongo wa 9.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Armageddon.Kuli uwo munsi,imana nibwo izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,hanyuma isi ibe paradizo.Na none kuli uwo munsi,imana na Yesu bazakoresha Science yabo bazure abantu bose bapfuye babumvira.Bisome muli yohana 6,umurongo wa 40.Bible ivuga ko uwo munsi uzaba uteye ubwoba cyane nkuko Yoweli 2,umurongo wa 11 havuga.Ntimugapinge ibintu imana yabwiye abahanuzi.Kubera ko iteka biraba.Ingero ni nyinshi cyane.Niba utazizi twazikubwira.