Perezida Paul Kagame azajya ahemba abana batsinze neza amasomo ya science buri mwaka

Mu rwego rwo guteza imbere uburezi mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yashyizeho igikorwa ngaruka mwaka cyo kuzajya ahemba abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye babaye indashyikirwa mu gutsinda neza amasomo ya science.

Abanyeshuri bazajya bagira amanota ari hejuru ya 90 % bazajya bahembwa mudasobwa, naho abagize amanota ari hejuru ya 85 % bazajya ahabwa igitabo cy’inkoranyamagambo (dictionary) ijyanye n’isomo umwana yatsinze cyane.

Icyi gikorwa cyatangiriye ku bana babaye indashyikirwa mu mwaka wa 2011, mu karere ka Ruhango mu ishuri ryisumbuye rya Ecole de Science Byimana ahahembwe abana 8 bahawe mudasobwa n’abandi 16 bahawe inkoranyamagambo.

Biteganyijwe ko icyi gikorwa kizakomereza mu tundi duce tw’u Rwanda, aho abanyeshuri bagera kuri 818 bazahabwa mudasobwa naho abarenga 1300 bakazahabwa inkoranyamagambo; nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri mato n’ayisumbuye, Mathias Harebamungu ari nawe ushinzwe gutanga ibi bihembo.

Harebamungu avuga ko icyi gikorwa Perezida yagikoze kugira ngo yereke amahanga ko u Rwanda n’Abanyarwanda batazigera babatega amashyi cyangwa basabiriza kugirango abana babo batere imbere.

Uretse iyi gahunda nshya, Perezida yari asanzwe agenera abana batsinze neza kujya kwiga hanze.

Iyi gahunda kandi ije yiyongera ku ya Nyakubahwa Madamu Jeanette Kagame aho buri mwaka ahemba abana babakobwa batsinze neza.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka